Muhanga: Amaduka Yafunzwe

Mu Mujyi wa Muhanga hazindukiye impaka zo kumenya icyateye ubuyobozi gufungira amaduka bamwe mu bahacururiza nta nteguza bahawe. Njyanama y’Akarere yabwiye itangazamakuru ko bari kuvugana n’Umurenge ngo icyo kibazo gihabwe umurongo.

Bamwe mu bacururiza mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko batunguwe no gusanga ubuyobozi bw’Akarere bwabafungiye amaduka nta nteguza namba!

Biganjemo abafite amaduka akorera rwagati muri uyu mujyi ubarizwa mu yindi igaragiye Umurwa mukuru, Kigali.

Babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bose basanzwe bacururiza muri uyu mujyi kandi ko bishyuraga neza  kuko nta kibazo cy’amikoro macye bafite.

Ngo bishyura neza ubukode.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Muhanga bushaka ko hari inzi zubaka zigeretse hejuru, bigakorwa mu rwego rwo kuvugurura uyu mujyi waguka mu ntambike ariko ntugire inyubako zigeretse nyinshi.

Abacuruzi bafungiwe amaduka banenga Akarere ko katababwiye iby’icyemezo cy’uko inyubako zitatse ibyangombwa byo kugerekaho etaje zizafungirwa.

Bose bemeza ko bishimiye uwo mushinga ariko ko bari bakwiye kubemenyeshwa uko gahunda zimeze mbere bakareba ukundi babyifatamo.

Kuri bo, kuba igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga cyashyitwa mu bikorwa neza ni ingenzi.

Umwe muri abo ati: “Akarere kafunze amaduka ducururizamo twaraye twishyuye amafaranga y’ubukode, kandi ntabwo twigeze duhabwa integuza y’iminsi 15 yo gushaka aho twimurira ibikorwa byacu”

Ikindi ni uko muri bo hari abacuruzaga ku nguzanyo za Banki kandi bakaba bafungiwe amaduka bari baraye bishyuye ubukode, bivuze ko basigaranye amafaranga macye.

Ati: “Ibicuruzwa byacu biri muri ayo maduka Akarere kafunze, ubu twicaye mu ngo.”

Gilbert Nshimiyimama uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga avuga ko hari ibiganiro bari bugirane na Nyobozi y’Akarere ndetse n’Urugaga rw’Abikorera muri Muhanga kugira ngo basuzume ikibazo cya buri mucuruzi ku giti cye, bidakozwe muri rusange.

Avuga ko gufatira hamwe abacuruzi bose ukabafungira utarebye ikibazo cya buri wese byaba bidakwiye.

Abagaragaza ikibazo ni bamwe mu bakorera mu marembo ya gare ya Muhanga n’aho bita kuri Alice ku muhanda mugari ugana i Huye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version