DRC: Abantu 15 Barimo N’Abanyarwanda Bafunzwe

Goma: Umuyobozi w’umujyi wa Goma witwa Faustin Kapend Kamand avuga ko ku wa Gatandatu ushize hari abantu 15 barimo n’Abanyarwanda bafatiwe mu Mujyi wa Goma bakurikiranyweho gushaka abantu bo kwinjiza muri M23.

Yabwiye Radio Okapi ko abo bantu bafashwe n’inzego z’iperereza rya gisirikare rikorera mu gace ka 34 k’ingabo za DRC mu Gifaransa bita 34e région militaire.

Abo bantu bafatiwe mu gikorwa cya gisirikare ingabo za DRC zikorera mu Mujyi wa Goma zise ’Safisha Mji wa Goma’, aya akaba amagambo y’Igiswayile mu Kinyarwanda asobanuye ‘Gusukura Umujyi wa Goma’.

Amakuru avuga ko mu bafashwe harimo umusirikare mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo wakoreraga muri Brigade ya 11, hakabamo Abanyarwanda baba i Goma mu buryo ‘butemewe’, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bava muri Goma cyangwa muri Teritwari ya Nyiragongo.

Kapend Kamand avuga ko abo bose ari abantu bakorana n’umwanzi, bakaba bari bashinzwe kumushakira abarwanyi bashya, bakabikora rwihishwa.

Yemeza ko abenshi muri bo basanzwe baba muri Nyiragongo bakahava baje i Goma kuhashaka abarwanyi bo kujyana muri M23, bitaba ibyo bakaza kwiba iby’abandi no gukora ubundi bugizi bwa nabi.

Ati: “ Muri bo bamwe baturuka muri Nyiragongo, abandi muri Majengo, Kasika no muri Katoy. Biyemerera ko bagira uruhare mu rugomo rubera muri Goma kandi hari n’uwatwemereye ko yagize uruhare mu kwambura umupolisi imbunda mu minsi ishize ubwo bagenzi be bashyiraga bariyeri mu mihanda yacu”.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma avuga ko hari abandi bamaze koherezwa i Kinshasa mu nzego nkuru z’umutekano kubera uburemere bw’ibyo bakurikiranyweho.

Akemeza kandi ko ibikorwa byo gushaka no gufata bariya bantu byakozwe mu ibanga kugira ngo hatagira ubimenya cyangwa ubikenga akaba yacika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version