Muhanga: Arakekwaho Gusambanya Umukobwa We Ufite Ubumuga

Mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga haravugwa umugabo w’imyaka 44 y’amavuko ukekwaho gusambanya  umukobwa we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko ukekwaho iki cyaha yahengeraga Nyina w’umukobwa n’abavandimwe be  badahari agasambanya uwo mwana we.

Ikindi ni uko uwo mwana yabonaga Nyina atashye akamucira amarenga y’ibyo yakorewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro  aho ibyo byakorewea avuga ko bakimara kumenyekana hakozwe operasiyo y’inzego z’ibanze, DASSO na Polisi bafata uyu mugabo bamushyikiriza Ubugenzacyaha buherereye muri uyu Murenge wa Mushishiro.

Ukekwaho icyo cyaha yafashwe mu ijoro saa yine

Gitifu Niyonzima avuga ko umubyeyi w’uwo mwana n’abaturanyi bashinja uyu mugabo gusambanya umwana we.

Uwo mukobwa uvugwaho gusambanywa afite imyaka 24 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version