Muhanga: Barashinja WASAC Kudasaranganya Amazi Mu Buryo Buboneye

Hari abaturage bo mu Mirenge itandukanye ya Muhanga bavuga ko uburyo WASAC isaranganyamo amazi budakwiye. Ababivuga ni abo mu Mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe, Muhanga na Cyeza.

Bavuga ko bamwe muri bo bamaze ukwezi kurenga, abandi ibyumweru bitatu batabona amazi kandi abatuye  za Ruvumera, Kabgayi, Gahogo na  Kibirigi bo bayabona buri munsi.

Ibi nibyo babwiye UMUSEKE ko bigize ubusumbane mu guha abaturage amazi kandi bayakeneye ndetse banayishyura.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “ Iyo ukwezi gushize batuzanira Fagitire kimwe n’abantu bavomye amazi.”

- Advertisement -

Avuga ko bibabaje kuba badahabwa amazi ku gihe ariko bakishyuzwa mu ba mbere.

Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga witwa Muligo Jean Claude avuga ko amazi uruganda rukwirakwiza ari macye ugereranyije n’abafatabuguzi.

Yemeza ko koko ari ikibazo gihari.

Ati: “Aho batumenyesheje tujyayo kureba ikibazo bagize, n’uyu munsi twohereje abatekinisiye bacu kureba uko bakemura ikibazo cy’amazi.”

Hakenewe urundi ruganda…

Muligo avuga ko mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu buryo burambye, ari ngombwa ko hubakwa  urundi ruganda rutunganya amazi.

Icyakora  mu gusubiza iki kibazo mu gihe kitarakemuka mu buryo burambye, avuga ko bagiye kureba uko basaranganya amazi mu buryo bungana.

Ati: “Tugiye kujya duha amazi agace kamwe iminsi ibiri mu Cyumweru nibura.”

Ikibazo cy’amazi make muri Muhanga kirumvikana kubera ko hari inganda nke z’amazi kandi uyu mujyi ukaba ukomeje kwaguka.

Nk’ubu uruganda rutunganya amazi rwa Gihuma rwatashywe mu mwaka wa 1988, icyo gihe abafatabuguzi nk’uko byumvikana.

Ubu rumaze imyaka 36.

Kubera gusaza n’ingaruka z’ukwiyongera kw’abaturage, rwatakaje  metero kibe 800 z’amazi zari zisanzwe zihabwa abaturage.

Indi mpamvu ituma amazi aba make mu Mujyi wa Muhanga ni uko n’inganda ziwukoreramo zikenera amazi menshi ziyongera kandi ngo n’izihasanzwe zicura amazi abawutuye.

Zikenera metero kibe byibura 500 kuri metero kibe 3,000 uruganda rwa Gihuma rutanga.

Ubusanzwe mu igenamigambi ry’umujyi  kuwagura byagombye kujyanirana no kwagura ibikorwaremezo abantu bazakenera birimo n’amazi cyane cyane ko ari ubuzima.

Ibi bivuze ko hakwiye kubakwa inganda zitandukanye zinganira izihari mu gutunganya no gukwirakwiza amazi mu batuye Muhanga.

Imibare ivuga ko mu mwaka wa 2023, WASAC yari ifite abafatabuguzi 12,000 bagizwe n’abantu 100,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version