Tshisekedi Yemeye Kuzahura Na Kagame Bakaganira

Nyuma y’amasaha atatu y’ibiganiro hagati ye  na mugenzi we uyobora Angola, Perezida Felix Tshisekedi yaje kwemera guhura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bakaganira kubyo igihugu cye kimaze igihe gishinja u Rwanda.

Nk’uko yari aherutse kubitangariza itangazamakuru ryo mu gihugu cye by’uko azasura Angola akaganira na Joao Lorenco, Perezida Felix Tshisekedi yaraye ahuye nawe ibyo biganiro biraba.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola witwa Tete António niwe watangaje ko Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko mu gihe gito kiri imbere Tshisekedi azahura na Kagame ariko hahise hatangizwa imyiteguro y’uburyo bazahura n’aho bazahurira.

Iki cyemezo gisa n’igitanga ibimenyetso by’uko umwuka hagati ya Kigali na Kinshasa ushobora kongera kuba mwiza.

- Advertisement -

Icyo kizere gishingiye ku ngingo y’uko Perezida wa DRC yari aherutse kuvuga ko iyo arebye uko ibintu byifashe muri iki gihe, asanga ibiganiro by’amahoro ari wo muti uhuje n’ubwenge kurusha intambara.

Hagati aho amakuru avuga ko Tshisekedi yifuza ko abarwanyi na M23 bajya mu nkambi, bagahagarika imirwano.

Iby’intambara yari yarabivuze mu mpera z’umwaka wa 2023 ubwo yiyamamazaga, akizeza abaturage ko nibamutora hakagira isasu ryongera kugwa ku butaka bw’igihugu cye rirashwe na M23 azasaba Inteko ishinga amategeko kumwemerera agatangiza intambara ku Rwanda.

Iyi mvugo yatumye u Rwanda ruhita rufata ingamba zikomeye zo kurindira umutekano mu mpande zose zishoboka.

Kubera ko ibintu byari bimaze gufata indi ntera, Amerika yakoze uko ishoboye ngo ibe umuhuza, ireba uko yacubya uwo mwuka mubi ku mpande zombi.

Biravugwa ko n’intambwe y’ububanyi n’amahanga iri guterwa muri iki gihe iri kugirwamo uruhare na Washington.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version