Menya Intego Ukraine Ifite Nyuma Y’Intambara N’Uburusiya N’Uko Izabana N’u Rwanda

Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda yahaye ikiganiro Taarifa ku byo igihugu cye giteganya gukorana n’u Rwanda ndetse n’uko kibona ibintu bizagenda ubwo intambara kirwana n’Uburusiya izaba yarangiye.

Soma ikiganiro kirambuye na Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda Andrii Pravednyk:

Taarifa: Nyakubahwa Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, abasomyi bacu bwababwira ko Uburusiya bujya kubatera bwabazizaga iki?

Amb Andrii: Taliki 24, Gashyantare, 2024 imyaka ibiri yari yuzuye neza kuva Uburusuiya bwadutangizaho intambara bwitaga ko “igikorwa kidasanzwe cya gisirikare”.

- Kwmamaza -

Icyo gihe bavugaga ko ngo bari kubohora mu maboko ya Ukraine ibice yahinduye ahantu hagenzurwa gisirikare, ibyo Putin yise “demilitarization and denazification of Ukraine”.

Nta masaha menshi yashize, dutangira kumva za missiles ziyesura ku butaka bwacu; nibwo twabonaga ko ibintu bikomeye, ko ari igitero cya gisirikare cya karahabutaka cyagabwe n’Uburusiya bufatanyije na Belarus.

Ku ikubitiro babanje kwigarurira igice cy’igihugu cyacu cya Crimea gituranye n’inyanja bita Crimean peninsula.

Ariko twahise dufata ingamba zo kwirwanaho no kwihagararaho, abasirikare bacu bafatanya n’abaturage guhangana n’umwanzi, dukoma imbere igitero y’Uburusiya cyari kigamije guhita gifata Umurwa mukuru Kyiv n’indi mijyi minini bityo ubutegetsi buri ho bugakurwaho.

Ndakubwiza ukuri ko abaturage bacu n’ingabo zabo bakoze ibikomeye, birukana Abarusiya bibwiraga ko bafata bunyago ubutaka bwacu.

Ndagira ngo kandi mvuge ko nta muturage wacu n’umwe wigeze yifuza intambara n’Uburusiya cyangwa n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Kuba baratugabyeho igitero ni ikimenyetso cy’uko Uburusiya ari igihugu gishaka kugira ibindi bihugu ingaruzwamuheto.

Ikibabaje kandi ni uko kuva bwadutangizaho intambara, ntibwahwemye gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Bwishe benshi busenya byinshi, butwara abana bacu ho umunyago, mbese bwakoze amabi menshi!

Ubwo badutangizagaho intambara, Abarusiya bahise bigarurira 20% by’ubuso bw’igihugu cyacu.

Icyakora ntibatinze kubona ko “bikozeho” kuko Ukraine yahise ihisubiza kandi bahatakariza byinshi.

Sinatinya no kuvuga ko bahombye inshuro ziruta izacu hagati ya zirindwi n’umunani.

Uburusiya bwemeye ko abasirikare babwo 400 bagwa mu rugamba twarwanye rwo kubohora aka agace bari bigariruriye kangana 1 km².

Mu kwihorera kwabo, abayobozi ba gisirikare b’Uburusiya bakomeje kurasa ibikorwaremezo bya Ukraine no guteza intugunda mu baturage bacu.

Ibisasu by’Uburusiya bwangije imijyi nka  Bakhmut, Avdiivka, Maryinka na Vuhledar, ubu uyirebye ntiwamenya ko yigeze kuba nyabagendwa!

Basenye inganda, basenya ibitaro, basenya ibiraro basenya buri kintu cyose cyatumaga abaturage babaho neza.

Ibitero byabo byatumye abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri(2) bahunga Intara ya Donetsk.

Ukraine ubu ifite impunzi zigera kuri miliyoni 4.9 zahunze ibitero hirya no hino mu gihugu.

Iyo Uburusiya butatwanduranyaho, ibi byose ntibiba byarabaye!

Taarifa: Mu ntambara murwana n’Uburusiya, intego zanyu ni izihe kandi se ni gute mutekereza ko isi izaba imeze nyuma y’iyi ntambara?

Amb Andrii: Intego zacu zizwi na buri munya Ukraine wese. Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwavuze kenshi ko twifuza amahoro kandi kugira ngo agerweho bisaba ko igihugu cyacu kibaho ntawe ukivogera, gifite ubusugire bwacyo bwuzuye.

Ubwo busugire kandi bugomba kuba bujyanye n’uko Intara zacu zose, harimo Donetsk na Luhansk Crimea na Sevastopol, zigaruriwe n’Uburusiya mu mwaka wa 2014 zigomba kugarukira Ukraine.

Indi ntego yacu ni uko Ukraine ihabwa agahenge, ikisanzura ku butaka bwayo kandi mu gihe kizaza Uburusiya bukazamburwa ubushobozi bwa gisirikare bubutera kwiyenza ku bandi.

Nitubona uburyo bwose bwo kwigenga, ntawe utudurumbanya, tuzashyiraho uburyo buboneye bwo gucyura impunzi, zigarurwe ku butaka bwahoze ari iwabo, zikaza kubwamburwa n’Abarusiya.

Iyi ntambara kandi nirangira Ukraine izajya muri OTAN/NATO nk’uko bisanzwe biri mu Itegeko nshinga ry’igihugu cyacu.

Taarifa: Iyo witegereje usanga Ukraine ifite gahunda yo gukorana n’Afurika no kuyigiramo ijwi rivuga bakaryumva. U Rwanda ruzagira uruhe ruhare muri uwo mugambi?

Amb Andrii: u Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika byamaganye ibitero twagabweho n’Uburusiya kandi rwakomeje kuvuga ko dufite uburenganzira ku butaka bwose bugize igihugu cyacu.

Twishimira ko rwatubaye hafi kandi ibyo ni ibintu tutarenza ingohe. Twishimira cyane cyane ko rwatoye umwanzuro mu Nama ya UN w’uko Uburusiya bwaduteye kandi ko ibyo bidakwiye.

Dushima kandi tuzakomeza gushima uruhare rwarwo mu gutuma umugambi w’amahoro Ukraine yatangije wiswe Ukraine Peace Formula ugerwaho, uyu mugambi ukaba ugamije ko amahoro ku isi muri rusange agaruka hakurikijwe ibivugwa mu mategeko mpuzamahanga asanzwe agena imikorere y’Umuryango w’Abibumbye.

Taarifa: Mwasobanurira abasomyi bacu icyo Ukraine Peace Formula ari cyo? Kandi se u Rwanda rufite ruhare ki mu ishyirwa mu bikorwa ryayo?

Amb Andrii: The Peace Formula ni gahunda ishyize mu gaciro yerekana uko ikibazo cy’intambara n’ubutaka bya Ukraine cyakemurwa, bigakorwa hashingiwe ku mahame agenga ubusugire bwa buri gihugu nk’uko agenwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Ibiyikubiyemo biri mu ngingo 10 zemerejwe mu mwanzuro w’Inteko rusange ya UN wiswe “UN Charter Principles underlying a comprehensive, just and lasting Peace in Ukraine” yatowe taliki 23, Gashyantare, 2023 ku majwi 141 harimo n’iry’u Rwanda.

Ikindi kandi ni uko iyi gahunda yacu iri kwemerwa n’ahandi ku isi kuko byumvikana ko ishize mu gaciro.

Ishyize mu gaciro kuko igamije gutuma intambara Uburusiya bwatugabyeho irangira kandi igashyiraho n’uburyo bwo gukumira ko ikibazo nk’iki cyazaba n’ahandi ku isi harimo no muri Afurika.

Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame mu Biro bye

Buri gihugu ku isi cyemerewe gukurikiza aya masazerano kandi tumaze iminsi tuganira n’abahagarariye ibihugu byabo i Kyiv kugira ngo tubasobanurire buri ngingo igize iyi Formula.

Tuyikora kandi twaganiriye n’abantu batandukanye tubaha buri ngingo mu ziyigize kugira ngo bayiganireho batubwire uko bayumva n’uko yanozwa.

Intego yari ukugira ngo gukora ikintu kinogeye bose, cyumvikanyweho kandi gishobore kuzifashishwa mu kwirinda intambara nk’iyo turimo cyangwa kikifashishwa no mu kuyihosha ahandi ishobora kuzaduka.

Mu bihe n’ahantu hatandukanye, iyi Formula yaganiweho ndetse nakumenyesha ko taliki 14, Mutarama, 2024 ari bwo ibiganiro kuri yo bya nyuma biheruka.

Abadipolomate bo mu bihugu 80 birimo n’u Rwanda bagize uruhare muri ibi biganiro, baganira uko iyo Formula yashyirwa mu bikorwa harimo n’ingingo isaba Uburusiya kuvana ingabo zabwo muri Ukraine, amahoro akagaruka kandi bigatangazwa mu buryo budasubirwaho ko intambara irangiye.

Muri uyu mujyo kandi Perezida wa Ukraine n’uw’Ubusuwisi bemeranyije ko batangiza umurimo wo gutumiza inama mpuzamahanga yakwigirwamo iby’aya masezerano, ikitabirwa n’abayobozi batandukanye bahuriye mu Busuwisi.

Iyi nama izigirwamo uko mu bihugu bitandukanye habera inama z’Abaminisitiri, Abadepite n’abandi bahanga mu by’ububanyi n’amahanga bakigira hamwe ingingo zigize iriya Formula.

Byose bikaba bigamije kurebera hamwe uko hakorwa umugambi uboneye wo kuzana amahoro arambye.

Birumvikana ko ibihugu by’imigabane itandukanye ku isi, harimo n’Afurika, bizatumizwa kugira ngo ishyirwaho ry’aya masezerano ribe ryemeranyijweho ku rwego mpuzamahanga bityo azabe umusingi wo gukemura ibibazo mu gihe kiri imbere.

Taarifa: Mwatubwira mu magambo avunaguye uko igitekerezo cyo gushinga Ambasade mu Rwanda cyaje? Mubona izakorana ite n’u Rwanda, mu zihe nzego z’ubutwererane?

Amb Andrii: Tuzi neza akamaro Afurika iri kugira mu bibera ku isi kandi gukorana nayo biri mu byo ubuyobozi bwa Ukraine bwashyize imbere. Ku byerekeye u Rwanda, nababwira ko twamaze gufungura Ambasade yacu i Kigali ndetse hari n’indi yatangiye gukorera i Accra muri Ghana.

Muri uyu mwaka [2024] hari izindi Ambasade tuzafungura muri Botswana, Côte d’Ivoire, Mozambique n’ahandi.

Mu gihe gito gishize, hari byinshi byiza byakozwe hagati y’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda n’ubwa Ukraine kandi murabyibuka ko Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy mu Nama mpuzamahanga yiga ku bukungu yabereye i Davos mu Busuwisi hari taliki 16, Mutarama, 2024.

Iyi nama yabaye uburyo bwiza bwo gushimangira umubano hagati ya Kigali na Kyiv.

Mbere y’aho kandi hari undi mushyikirano wari warabaye hagati ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cyacu witwa Dmytro Kuleba waje i Kigali aganira na mugenzi we ndetse abonana na Perezida Kagame; hari muri Gicurasi, 2023.

Mu buryo budashidikanywaho Ambasade yacu mu Rwanda izakomeza kuzamura uyu mubano mu gihe kiri imbere.

Iyi Ambasade yafunguwe taliki 22, Ukuboza, 2023.

Taarifa: Mwatangariza iki abasomyi bacu ku ntego Ukraine ifitiye Afurika mu bucuruzi n’ishoramari kandi musanga u Rwanda ruzakorana nayo mu zihe nzego?

Amb Andrii: u Rwanda ruri mu bihugu by’ibanze muri aka Karere  tuzakorana mu bucuruzi n’ubukungu muri rusange.

Mu mezi icyenda y’umwaka wa 2023, ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bwageze kuri miliyoni $1,657.

Ukraine yoherereje u Rwanda amavuta y’ibihwagari, inzoga, ibikoresho bikonjesha mu nzu n’ibyuma bisimbuzwa iby’indege iyo byapfuye.

U Rwanda rwo rwohereje iwacu ikawa, icyayi, ibuye ry’agaciro bita tin( Itini) n’intsinga z’amashanyarazi.

Uko bigaragara hari byinshi tuzakorana mu bucuruzi n’irindi shoramari. Dufite kandi gahunda yo gutangiza imikoranire mu by’ikoranabuhanga mu itumanaho no mu burezi kugira ngo u Rwanda rugire abakozi b’inzobere.

Taarifa: Ni ubuhe butumwa bwihariye mwaha Abanyarwanda ku byerekeye icyo bakwiye kwitega k’ukuba Ukraine yarafunguye Ambasade mu gihugu cyabo no gukomeza uwo mubano”

Amb Andrii: Perezida wacu Volodymyr Zelenskyy yigeze gutangaza ko intambara igihugu cye kirwana n’Uburusiya itari intambara hagati y’ibihugu bibiri cyangwa “ihatana” hagati y’ibitekerezo bibiri bishaka kuyobora isi, ahubwo ari intambara hagati y’uruhande rwubaha ubuzima bwa muntu n’urundi rushaka kuburimbura cyangwa kugira abandi ingaruzwamuheto.

Abaturage b’u Rwanda n’aba Ukraine bose baciye mu bibazo bikomeye mu bihe byatambutse.

Icyakora bose bakomeje kuba ku ruhande ruharanira ubumuntu kandi ibi birushaho kuduhuza nk’abaturage bafite ibyo bahuriyeho.

Ambasade nyoboye rero izakomeza uwo murunga uduhuza haba hagati yaza Guverinoma ndetse no hagati y’abaturage ubwabo.

Nizera ntashidikanya ko Abanyarwanda bazahora bumva ibintu kimwe n’abanya Ukraine kandi umurimo wacu nk’abadipolomate ni uguharanira ko ibi bigerwaho kandi bikaramba.

Indi nkuru wasoma:

Intambara Y’Uburusiya Kuri Ukraine Si Iy’Ejo-Amb Wa Ukraine Mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version