Muhanga: Barataka Ko Bambuwe Amazi Na Rwiyemezamirimo

Mu Mudugudu wa Mata mu Kagari ka Muhanga, Umurenge wa Muhanga hari abaturage basaba gusubizwa umuyoboro w’amazi bakuruye bayakura mu isoko hanyuma barawamburwa uhabwa rwiyemezamirimo ngo awucunge.

Kuwucunga bivuze ko bazajya bawuvomamo ari uko bishyuye.

Abaturage bavuga ko bavunitse bafukura iryo riba bakarishyiraho impombo zizamura amazi none iyo mvune yose ikaba igiye kubapfira ubusa kuko hari umukire izajya ubishyuza kandi nta rumiya yabishyizemo.

Bagenzi bacu ba Kigali Today bavuga ko abaturage bafite ibyo bibazo bagize ingo 20.

- Kwmamaza -

Bemeza ko bishyize hamwe bishakamo ibikoresho byo gucukura isoko no kuzamura amazi bayaganisha mu ngo zabo kandi ibyo ngo ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura nticyari cyarabibakoreye!

Nyuma yo gutangira kuyavoma hashize igihe gito bayiyegereje bavuga ko batungiwe na rwiyemezamirimo waje abakoresha inama ababwira ko ayo mazi ari ‘ayo bihaye’ ko ubu agiye kuyatunganya akaba ari we uyabacungira neza.

Ikindi bavuga ko kibabaje ni uko basabwe kugura mubazi bakazishyira ku mavomo mu ngo zabo kugira ngo hamenyekane ingano z’ayo bakoresheje nayo bakwiye kwishyura.

Ibyo kuri bo bigize akarengane.

Hari uwabwiye itangazamakuru ati: “Ubwo murumva atari akarengane! Niba twarashatse ibisubizo ngo tubone amazi meza none tukaba tugiye kuyamburwa kandi ubundi twembwe ntituyagurisha iyo umuturage akeneye gufatiraho turayamuha ku buntu akigurira ibikoresho biyamugereza iwe.”

Hari undi utanga ikindi gisubizo.

Avuga ko niba hari umukire ushaka kuyacuruza, yagombye kubanza kubishyura amafaranga bakoresheje bishyiriraho ibyo bikoresho kugira ngo amazi abagereho.

Avuga ko ibyo bashoye ngo ayo mazi abagereho byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni Frw 1.

Ikindi abaturage bavuga ni uko uwo muntu ushaka kwishyuza ayo mazi ari we wagombye kugura izo mubazi kuko amafaranga zizabara ari we uzayashyira mu mufuka we.

Uwahoze ayobora Umurenge uvugwamo ibi bibazo( uyu yimuriwe ahandi) avuga ko yahavuye nta dosiye nk’iyo azi.

Icyakora avuga ko abo baturage ayo mazi bayihaye, ko bayabonye mu buryo budakurikije amategeko.

Yemeza ko ubundi iyo abaturage bakeneye amazi hari inzira bicamo, bagahabwa umutekinisiye w’ikigo gishinzwe gucunga imiyoboro y’amazi mu cyaro akabafasha.

Kuba abaturage barakuruye amazi uko babyumva kuri we bishobora guteza amakimbirane hagati yabo igihe cyo kuyafata neza byagibwaho impaka.

Ikindi asanga ko cyaba intandaro y’ubwumvikane bucye ni uburyo bwo kuyasaranganya.

Yunzemo ko mu mategeko ahari hari ahemeza ko amazi ari umutungo kamere ugengwa na Leta,  ko atagira nyirayo wayiharira cyangwa ngo agene uko akoreshwa uko abyumva.

Kuri we, aho niho haziramo rwiyemezamirimo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga buvuga ko buzaganiriza abo baturage n’inzego bireba ntihagire ubangamira undi.

Ubusanzwe WASAC icunga imiyoboro yo mu Mijyi naho Uturere tugacunga amazi atubamo iyo mu cyaro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa mushya mu Murenge wa Muhanga witwa Byicaza Jean Claude avuga ko amaze kumva icyo kibazo yasanze ntaho abaturage bagishyikirije ubuyobozi.

Byicaza yabwiye itangazamakuru ko agiye kugikurikirana neza akamenya ibyacyo kugira ngo hatagira uruhande rubangamirwa cyane cyane abaturage.

Ati: “Ntabwo icyo kibazo kizwi mu buyobozi bw’Akagari n’Umurenge, abo baturage bazaze ku Murenge batubwire uko bimeze, ntumize inama n’uwo rwiyemezamirimo na WASAC tuganire uko cyakemuka mu mahoro kuko ntabwo twatuma umuturage wacu arengana”.

Abaturage bikururiye amazi bahamya ko batagamije kunanirana igihe cyose ushaka kwegukana uwo muyoboro yabishyura ibyo bawukoreshejeho kandi akanabazanira mubazi bakabona kuwumwegurira.

Ifoto@ Kigali Today

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version