Ubusobanuro Bw’Imirongo Y’Umuhondo Iri Mu Mihanda Y’i Kigali

Polisi y’u Rwanda isobanura iby’imirongo y’umuhondo imaze iminsi ishyirwa mu masangano atandukanye y’imihanda iri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mirongo igize icyo bise Yellow Box, mu Kinyarwanda ni Agasanduku K’Umuhondo usobanuye ijambo ku rindi.

Imirongo igize ako gasanduku iba  izengurutswe n’undi murongo w’umuhondo ukoze ishusho ya kare( carré) cyangwa urukiramende.

Abazi ibyayo bavuga ko iyi mirongo igaragaza aho ikinyabiziga ‘kitagomba’ guhagarara igihe cyose cyageze muri iri shusho.

Bikorwa mu rwego rwo gukumira umuvundo w’ibinyabiziga kandi bigafasha mu  kutabangamira ibinyabiziga bituruka mu bindi byerekezo.

Ibi bivuze ko umuyobozi w’ikinyabiziga agera ahashushanyije iyo mirongo yarangije kureba neza ko ibindi binyabiziga biri imbere  birimo gutambuka cyangwa nta yindi nkomyi ihari yatuma igihe ayigezemo, ayihagararamo.

Polisi ivuga ko guhagarara muri iyi mirongo ari ikosa rihanirwa kandi muri metero nke imbere y’iyo mirongi hari cameras zihana umushoferi wabirenzeho.

Iyi mikorere kandi igenwa n’iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo

Iryo teka rivuga ko uwo ari we wese ugeze mu masangano aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro( feux rouges) agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version