Urubanza Rw’Abaregwa Gushaka Guhirika Tshisekedi Rwapfundikiwe

Inteko iburanisha urubanza rw’abaregwa gushaka guhirika Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwapfundiwe, rukazasomwa taliki 13, Nzeri, 2024.

Urubanza rupfundikirwa iyo inteko iburanisha yanzuye ko ibyavugiwe mu rukiko n’impande ziburana bihagije ku buryo izabiheraho irukata.

Biba bivuze ko nta bundi buhamya bwaba ubushinja cyangwa ubushinjura bugikenewe kugira ngo imyanzuro y’urukiko ibe yafatwa.

Ababuriranishaga urubanza rw’abaregwa gushaka guhirika Tshisekedi baraye bavuze ko nta bindi bimenyetso cyangwa ubuhamya bigikenewe kugira ngo urubanza rukatwe, butyo ko rupfundikiwe rukazasomwa ku italiki yavuzwe haruguru.

Ubushinjacyaha mu iburanisha riheruka bwari bwasabye ko abo burega bakatirwa urwo gupfa ariko abunganira abaregwa bo bakavuga ko barengane ahubwo bari kuba bararekuwe kera.

Abaregwa kugeza ubu ni abantu 51 bakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gitero bagabye ku Ngoro ye taliki 19, Gicurasi, 2024.

Uwari ubayoboye witwa Christian Malanga yahise araswa arapfa abandi bose bari kumwe nawe barafatwa.

Mu rubanza rwabo kandi haregwamo na Corneille Nangaa uyobora umutwe wa Politiki witwa AFC uherutse kwihuza na M23 ngo bafatanye gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Icyakora we yaburanishijwe adahari.

Ifoto@ Radio Okapi

Share This Article
1 Comment
  • Ariko aba ntakindi bazi uretse gucira abandi urubanza badahari harya ubwo bo uzabacira urubanza bazaruva imbere?? Abo bariye bakiri bazima? Abo bafatanije mu kurandura ubwoko bumwe?? Nzaba ndeba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version