Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Ikibazo Cy’Amazi Make Mu Mujyi Kigiye Gutuma Rugeramigozi Ikurwamo Isayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Muhanga: Ikibazo Cy’Amazi Make Mu Mujyi Kigiye Gutuma Rugeramigozi Ikurwamo Isayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2024 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Akarere ka Muhanga gahanganye n’ikibazo gikomeye kirebana n’ubuke bw’amazi mu Mujyi wa Muhanga udasiba kwaguka.

Mu rwego rwo kureba uko baba bagikemuye mu rugero runaka, abakayobora bavuga ko bagiye gukura isayo mu kiyaga cya Rugeramigozi kugira ngo amazi yacyo yiyongere.

Uyu muti ariko ngo nturambye nk’uko umwe mu baturage b’aho yabibwiye Taarifa.

Muhizi avuga ko kitarambye kubera ko amazi menshi abaturage bazakenera n’ubundi azakoreshwa n’inganda.

Avuga ko mu gushyira inganda mu Mujyi wa Muhanga, birengagije ko zizakenera amazi menshi kandi babikora bazi neza ko amazi asanzwe ari make muri weo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwateganyije miliyoni Frw 800 zo gukura ibitaka muri kiriya kidendezi.

Ayo mafaranga azakoreshwa mu gutunganya Rugeramigozi ya Mbere na Rugeramigozi ya Kabiri kugira ngo amazi urwo ruganda rushya ruherutse kuhatangizwa rwakira, yiyongere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye bagenzi bacu ba  UMUSEKE ko kuba hari abaturage ba Muhanga badafite amazi ari ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bwabo.

Avuga ko mu biganiro bagiranye n’inzego zifite amazi mu nshingano zazo bihaye umukoro wo kwishakamo miliyoni Frw 800 zo kuvana isayo  mu Rugomero rwa Rugeramigozi ya I ndetse n’ iya II kubera ko basanze impamvu nkuru ituma amazi abura ari uko hari ibyondo biyabuza gutambuka, bigatuma aba make.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline

Ati: “Twakoze inyigo dusanga hakenewe miliyoni Frw 800 zo gukuramo iyo sayo.”

Iyo sayo iterwa n’uko ubutaka buva mu misozi ikikije Rugeramigazi buyijyamo bukazibya aho amazi aca ngo agere mu mashini ziyatunganya.

Iyi sayo kandi ngo ni nyinshi kubera ko gutunganya urugomero rwa Rugeramigozi(zombi) biheruka gukorwa mu mwaka wa 2008.

Muri miliyoni Frw 800 bakeneye, hamaze kuboneka miliyoni Frw 292.

Hari ibigo bya Leta bitatu byemeye gutanga iyo ngengo y’imari ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga  kandi byemeye ko bigomba kubona icya kabiri cy’ayo mafaranga mbere yuko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira.

Hagati aho ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko igisubizo kirambye ku kibazo cy’amazi make muri aka karere ari ukuzubaka uruganda rushya rutunganya amazi rwa Kagaga  ruherereye mu Murenge wa Kabacuzi.

TAGGED:AmaziIsayoKayitareMuhangaRugeramigozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugambi Wa DRC W’Abacanshuro Bo Muri Amerika Bo Kurwanya M23
Next Article Abarwara Malaria Bagabanutseho 90% Mu Myaka Irindwi-RBC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?