Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Ikiraro Cy’Ibiti Bine Giteye Impungenge Ku Buzima Bw’Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Muhanga: Ikiraro Cy’Ibiti Bine Giteye Impungenge Ku Buzima Bw’Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 March 2025 11:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abana bambuka bajya cyangwa bava kwiga muri kimwe mu bigo by’amashuri ari mu Midugudu ya Nete na Gasenye mu Kagari ka Remera muri Nyamabuye muri Muhanga, bari mu kaga ko kuzagwa munsi y’iteme kuko ritindishije ibiti bine cyangwa birengaho bike.

Ababyeyi b’abo bana basaba ubuyobozi kureba uko iri teme ryasanwa imvura itaraba nyinshi, imvura yo muri Mata ikaba izwiho ubukana busenya bimwe mu bikorwaremezo kandi bikomeye.

Icyakora hagati aho hari ibyo abaturage bakoze, birimo gushyiraho ibiti byinshi ngo barebe ko byazaramira abana ntibagwemo.

Abantu bakuru bo bagerageza kwambuka iri teme neza, ariko bagaterwa impungenge n’abana barikoresha bava cyangwa bajya kwiga.

Umwe muri bo yabwiye Imvaho Nshya ati:  “Iri teme ubona aha, natwe ridutera ubwoba. Rinyurwaho n’abanyeshuri batandukanye bagiye kwiga ku kigo cya Munini no ku kigo cya Biti, ariko umutekano wabo udutera ubwoba.”

We na bagenzi be basaba abayobozi gukorana kugira ngo herebwe uko ryasanwa, ribe iteme rikomeye.

Bemeza ko mu gihe cy’imvura, kuryambuka bisaba kuba igiharamagara.

Ubuyobozi burabizi….

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ikibazo cy’iryo teme bakizi,  bagiye kurikora kugira ngo bafashe abarinyuraho.

Ati: “Ni byo, icyo kibazo turakizi n’ibyo biti ni twe twabaye tubishyizeho kugira ngo bifashe abana n’abandi bose kuko ni ahantu hatuwe cyane.  Buri mwaka tugira umushinga w’amateme n’ibiraro dukora. Rero uko ubushobozi buzagenda buboneka hirya no hino mu Karere kacu tuzagenda tubisana”.

Mu Rwanda hari henshi hashyizwe amateme atendetse mu kirere ahuza ibice runaka by’utugari, afasha abantu kwambuka neza imigezi.

Ibiraro nk’ibi bifasha abaturage guhahirana byoroshye.

Ibyo biraro byubakwa ku bufatanye bw’ikigo Bridges to Prosperity, kikaba ikigo kidaharanira inyungu cy’Abanyamerika.

TAGGED:AbanaAkarereIkiraroMuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Ingabo Zirinda Perezida Zarasanye N’Abapolisi
Next Article Kaminuza Y’u Rwanda Irashaka Kongera Impunzi N’Abafite Ubumuga Bayigana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?