Mu Rwanda
Kigali: Minisports Yatangaje Amasaha Ntarengwa Ya Siporo

Minisiteri ya Siporo n’Umuco yatangaje ko siporo yemewe mu Mujyi wa Kigali ari ikorerwa mu ngo ariko abashatse kuyikora ku giti cyabo bakayikorera mu midugudu yabo kandi guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa tatu za mu gitondo.
Minisiteri ya siporo n’umuco ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku byemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18, Mutarama, 2021.
Hari hashize iminsi abatuye Kigali bagaragara mu mihanda mu masaha y’umugoroba bakora Siporo.
Umuturage wo mu murenge wa Niboyi witwa Muneza Yves ati : « Byari bimaze gukabya abantu ari benshi. Kuba abantu bahuraga ari benshi kandi bakagenda begeranye bari no mu byiciro by’imyaka itandukanye byari biteje akaga ko hari bamwe bakwanduza abandi. »
Ku rundi ruhande ariko, avuga ko gukora siporo nimugoroba ari byo byiza kuko umuntu aba yiriwe mu rugo bityo kuyikora nimugoroba bikaba byatuma arambura imitsi.
Yatubwiye ko kubera ko ibihe Kigali irimo ari ibihe bibi, abantu bagombye kumva ayo mabwiriza buri wese agakora siporo uko byagenwe na Minisports.
-
Politiki11 hours ago
Busingye Yemeje Ko u Rwanda Ari Rwo Rwishyuye Indege Yazanye Rusesabagina
-
Ubutabera1 day ago
Urukiko Rwanzuye Ko Rufite Ububasha Bwo Kuburanisha Rusesabagina
-
Mu mahanga2 days ago
Uwanditse Itangazo Rya Leta Ryo Kubika Ambasaderi W’u Butaliyani Yirukanywe
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Bugesera Huzuye Uruganda Rw’Amazi Ruzaha N’Umujyi Wa Kigali
-
Ubutabera3 hours ago
Hari Inyandiko Yabonywe ‘Ivuga Ku Mugambi’ Wo Gutoroka Kwa Rusesabagina
-
Mu Rwanda3 days ago
Uvugwaho Kugurisha Umubiri w’Uwazize Jenoside Yarafunzwe
-
Ububanyi n'Amahanga2 days ago
Ikigo Ndangamuco Cy’Abafaransa Kigiye Kongera Gufungurwa Mu Rwanda
-
Utuntu n'Utundi3 days ago
‘Bamwe’ Mu Bahoze Bakorera Iperereza ‘Bashobora’ Kumena Ibanga