Muhanga: Inzego Z’Ubuzima ‘Zatekinitse’ Imibare Y’Abana Bagwingiye

Inzego z’ubuzima, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima banyomojwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera  umwana (NCDA) ubwo bavugaga ko  nta mwana wagaragaje ibipimo by’imirire mibi kuva uyu mwaka wa 2023 watangira.

Abo muri Muhanga bavuga ko nta mwana wagwingiye bafite ariko bo muri kiriya kigo bakavuga ko iyo mibare idashoboka.

Muri iriya nama, abakozi bo mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga babwiye inzego ko mu birebana n’imirire mibi ihutiyeho hakoreshejwe igipimo cy’ikizigira cy’ukuboko kw’ibumoso, ibipimo byerekana ko abana bafite ibilo bikwiriye, ndetse n’ibipimo bigaragaza ko abana barimo gukura neza.

Ngo ibyo bipimo byose byerekana ko abana bose ‘bari muri zero’ mu rwego rw’imirire mibi no kugwingira.

- Advertisement -

Icyakora ibi bihabanye n’ibyo umukozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana muri NCDA Machara Faustin yabwiye bagenzi  bacu ba UMUSEKE.

Avuga ko bidashoboka abana bose bafatiwe ibipimo babona zero, bityo ko iyo mibare idahuje n’ukuri.

Machara asanga hakenewe kongera gusuzuma iyi mibare kuko ariyo igihugu gishingiraho mu kurwanya igwingira mu bana.

Yarabwiye ati: “Imibare mwerekanye ku rundi ruhande ivuze ko nta mata Minisitiri y’imari n’igenamigambi izaha abana uku kwezi.”

Machara Faustin ( Ifoto@UMUSEKE.RW)

Avuga ko iyo abakozi berekanye ko nta mwana ufite ikibazo, hari amahirwe baba bavutsa abo bana.

Biterwa n’uko  Leta iba igomba kumenya imibare hakiri kare kugira ngo ikumire icyo kibazo mu maguru mashya.

Umwe muri bariya bakozi nawe yemera ko habayeho uburangare mu gukusanya iyo mibare kuko biyambaje abajyanama b’ubuzima batigeze bakora akazi ko gupima abana mu buryo busanzwe bukorwa.

Hejuru y’uburangare, hiyongeraho umubare muto w’abakozi bashinzwe imirire mu bigo nderabuzima.

 Avuga ko bagiye gusubira muri iriya mibare bagakora ijyanye n’ukuri kugira ngo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bahabwe amata abagenewe.

Umuyobozi wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert  yabagiriye inama ko bagomba kwirinda kubeshya igihugu.

Ku rundi ruhande, Mugabo yirinze kwerura ngo asubire mubyo yanengaga abakozi bo mu bigo nderabuzima, ahubwo avuga ko kuba nta mwana wabonetse afite imirire mibi bibaho keretse iyo bijya kuba ari imibare yerekana uko ikibazo kimeze mu gihe cy’umwaka.

Ngo nta gikuba cyacitse!

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko abana 35% aribo bafite igwingira mu gihe abagera kuri 2% bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version