DRC: Haribazwa Impamvu Kenya Yohereje Ingabo i Kisangani

Sosiyete sivile ya DRC mu gace ka Kisangani irasaba Guverinoma ya DRC ibisobanuro by’ukuntu ingabo za Kenya zageze i Kisangani kandi mu mabwiriza azigenga ashingiye ku byemeranyijwe ‘n’abagaba b’ingabo ibyo kujya i Kisangani nta birimo.

Taliki 09, Gashyantare, 2023 i Nairobi ‘hongeye kubera’ inama yahuje abagaba bakuru b’ingabo zigize umutwe w’Afurika y’i Burasirazuba woherejwe muri DRC ngo bigire hamwe uko zakomeza kohoherezwa.

Mu myanzuro yabo bemeranyije ko buri gihugu( uretse Sudani y’Epfo izafatanya na Kenya) gihabwa ahantu hacyo kigomba gukorera ibikorwa bya gisirikare.

Umwe mu myanzuro yahafatiwe uvuga ko ingabo z’u Burundi zizakorera ahitwa Sake, Kirolirwe na  Kitshanga.

- Kwmamaza -

Kenya yoherejwe i Kibumba, Rumangabo, Tongo na Kishishe.

Uganda izakorera i Bunagana, Kiwanja, Rutshuru n’i Mabenga.

Sudani y’Epfo yahawe kuzakorana n’ingabo za Kenya muri Rumangabo.

Itangazo ryasohowe na Sosiyete sivile y’i Kisangani rivuga ko ingabo za Kenya zageze i Kisangani zizanye n’intwaro zazo ndetse n’ibimodoka by’intambara byururukiye ku kibuga cy’ahitwa Bangboka.

Abaturiye iki gice bavuga ko batunguwe no kubona abasirikare ba Kenya baza muri kiriya gice ndetse baca inkambi ahitwa Bauma.

Hari amakuru amwe avuga ko ingabo za Kenya zagiye muri kiriya gice kugira ngo zisane kiriya kigo cya gisirikare ndetse n’ikindi kitwa Lusuka, hanyuma zizahandure ishuri ‘zizatorezamo’ ingabo za DRC.

Abagize Sosiyete sivile y’i  Kisangani bibaza niba kiriya cyemezo cyarafashwe nyuma yo kumenyeshwa inteko ishinga amategeko ya DRC.

Bibaza kandi aho gishingiye niba nta mwanzuro ushingiye ku nyandiko iyo ari yo yose ya EAC ibiteganya uhari.

Ikindi bibaza ni icyahereweho batoranya abo basirikare n’abapolisi ba DRC bazatozwa na Kenya n’igihe iyo myitozo izamara.

Abatuye Kisangani bavuga ko bitumvikana ukuntu Kenya yataye igice M23 ikoreramo ikaza i Kisangani, mu ntera ndende uvuye aho M23 ikorera.

Basanga bifite ikindi kibyihishe inyuma kitari ubugiraneza bwo gutoza Polisi n’ingabo bya DRC.

Hari n’abadatinya kuvuga ko Kenya ishaka gucunga ibibera muri DRC mu rwego rw’ubukungu kubera ko banki zayo zikomeye zigaruriye izo miri kiriya gihugu zihashinga banki yitwa TMB n’indi yitwa BCDC.

Nta cyo Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo irasubiza Sosiyete sivile y’i Kisangani.

Uko Ingabo Za EAC Zigabanyije Ibirindiro Mu Burasirazuba Bwa DRC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version