Muzaharanire Ishema Ry’u Rwanda-Minisitiri Gasana Abwira Abapolisi

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana yabwiye abapolisi barangija amasomo abinjiza muri Polisi y’u Rwanda ko ikinyabupfura no kubaha inshingano zabo ari byo bizatuma baramba mu kazi. Yabasabye kuzaharanira ishema ry’u Rwanda aho bazaba bari hose.

Abapolisi barenga 1000 bahawe ipeti rya Police Constable bibukijwe ko umurimo wabo ari ingirakamaro ku batuye u Rwanda n’abarusura.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yavuze ko kugira ngo akazi kabo gatange umusaruro bizabasaba gukorana n’abandi no kuzirikana ko iyo gakozwe neza gatanga ishema ku gihugu, kakorwa nabi kakaba ikibazo cyane cyane kuwakishe.

Abapolisi bibukijwe ko umurimo wabo ari ingirakamaro ku mutekano w’abantu n’ibintu

Gasana yabashimiye ubwitange n’umurava bagaragaje mu masomo yabo kamdi abizeza ubufatanye.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police(CP) Robert Niyonshuti yavuze ko bariya bapolisi batojwe byinshi birimo amasomo ya gisirikare, aya gipolisi, kurasa n’imbunda, imyitozo njyarugamba n’ibindi.

Nawe yasabye kuzarangwa n’umutima ya kinyamwuga kandi bakibuka ko abaturage babitezeho byinshi.

Ibya ruswa ntibirimo…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko kuba umubare w’abapolisi wiyongera ari ikintu kiza kubera ko bituma akazi gakorwa neza.

Avuga ko ibikoresho bihari  kandi n’umubare w’abapolisi uzakomeza kwiyongera.

CP Kabera yaburiye abapolisi basha ko uzajya mu bya ruswa bitazamuhira.

Ati: “ Uretse n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, n’abandi bose muri rusange ntawemerewe kurya ruswa. Ufashwe tumuha ibihano biremereye birimo no kwirukanwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba abaturage kuzakomeza gukorana na Polisi kugira ngo inshingano zayo zigerwaho kandi bikorwe mu nyungu z’abaturage.

Muri uyu muhango hari n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda uherutse guhabwa inshingano na Perezida Paul Kagame, IGP Felix Namuhoranye.

Abapolisi bahawe ipeti ribinjiza muri uyu mwuga bari bamaze amezi 11 babitorezwa i Gishari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version