Muhanga: Mucoma Akurikiranyweho Gusambanya Umwana W’Imyaka 3

Mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umugabo watawe muri yombi na RIB imukurikiranyeho gusambanya umwana w’imyaka itatu(3) y’amavuko.

Umugabo yari asanzwe yotsa inyama mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Remera muri Nyamabuye.

Yafashwe  mu mpera z’Icyumweru gishize biturutse ku makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uwo mwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye  Imvaho Nshya ko bakimara kumenya aya makuru bihutiye gushakisha ukekwaho ashyikirizwa Inzego z’ubutabera.

- Advertisement -

Yagize ati “Twamenye ayo makuru twihutira kumushakisha arafatwa ashyikirizwa Inzego zishinzwe kugenza ibyaha kugira ngo akurikiranweho iki cyaha acyekwaho.”

Nshimiyimana  yibutsa ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo no kubarinda ihohoterwa aho ryaturuka hose.

Bivugwa ko uyu mugabo yigeze kubana n’umugore baza gutandukana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version