Uruhare rw’Abanyarwanda Baba Mu Mahanga Mu Iterambere Ni Runini- MINAFFET

Uru ruhare rugaragarira mu mafaranga boherereza imiryango yabo cyangwa andi bashyira mu mishinga iteza igihugu imbere.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2022, Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda  miliyoni $469 [ni ukuvuga arenga miliyari  Frw 469 Frw.

Nibura 23% by’ayo mafaranga yose ashyirwa mu iterambere ry’igihugu na gahunda za Leta muri rusange n’aho 77% yoherezwa mu miryango n’inshuti z’ababa bayohereje.

Abanyarwanda baba mu mahanga bari mu byiciro bitatu by’ingenzi.

Hari abahaba kuko bagiye kwiga za Kaminuza, abaha baragiye kuhatura n’abahaba bakora muri za Ambasade z’u Rwanda.

Mu rwego rwo kwihuza no guhuza ibikorwa, Abanyarwanda baba mu mahanga bibumbiye mu muryango bise RCA [Rwanda Community Abroad], bahuriramo bakaganira ibyubaka u Rwanda.

Mu bikorwa bahuriramo harimo ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibohora, Umuganura, Siporo Rusange, Umuganda n’ibindi.

Ibyo byose byiyongera kuri gahunda ngari ya ‘Rwanda Day’ ibahuza n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, bamwe bitabira imbonankubone abandi bakabikora mu mu ikoranabuhanga.

Uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda ruherutse kugarukwaho n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Perezida wa Komisiyo, Hadija Ndangiza Murangwa yavuze ko uruhare rw’aba Banyarwanda mu iterambere ry’igihugu ari ntagereranwa.

Ati: “Igishimishije hari inkunga nini cyane ingana na miliyoni $469 bateye muri gahunda zitandukanye z’igihugu ariko harimo n’inkunga bohereza mu miryango yabo. Ubu turimo kureba icyakorwa ngo aba Banyarwanda bagire uruhare mu ishoramari n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.”

Hadija Ndangiza Murangwa

Abanyarwanda baba muri Zimbabwe na Botswana bagaragaje ko nibura buri mwaka bahereza mu Rwanda asaga $300.000 mu mishinga y’iterambere.

Ikindi Abanyarwanda baba hanze bashimirwa ni uko bagira uruhare mu gutera inkunga ibikorwa Leta itangiza hagamijwe iterambere rusange ry’abaturage.

Hamwe muho babyerekaniye ni muri gahunda iherutse gutangizwa na BRD yiswe CANA Challenge.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sandrine Uwimbabazi Maziyateke avuga ko  hari n’izindi gahunda zitandukanye Abanyarwanda bagiramo uruhare.

Ati:“Umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu urakomeye cyane. Buriya icyo navuga muri politiki y’Ububanyi n’Amahanga ni uko aba Banyarwanda ari imwe mu nkingi zikomeye ziyigize, niyo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo gukorana nabo kandi muri gahunda zose bakaba barahawe umwanya wihariye.”

Avuga ko bagira uruhare muri gahunda zose nka NST1, hari imihigo  y’icyerekezo 2050  n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version