Muhanga- Ngororero: Abantu 11 Bapfiriye Mu Mpanuka Y’Ubwato

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko hari ubwato bwari butwaye abantu 11 buva muri Muhanga bugana muri Ngororero bwakoze impanuka harokoka abantu batatu. Abenshi mu bayiguyemo ni abana.

Abagenzi barokotse ni batatu barimo n’umusare wari utwaye ubwo bwato.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi yaraye abwiye RBA ko bwageze mu ma sayine z’ijoro abantu bantu 11 bataraboneka kandi ngo nta cyizere cy’uko bari burokoke cyari kigihari.

Amazina y’abaguye muri iyo mpanuka yamenyekanye:

- Advertisement -

Ni Antoine Komezumfashe w’imyaka icyenda  y’amavuko, Vedaste Uwihoreye w’imyaka 10, Gervais Ntakirutimana w’imyaka 10, Kelly Uwiringiyimana w’imyaka 10, Samuel Niwegisubizo w’imyaka 10, Yeremiya Sempundu w’imyaka 11, Serge Niyonsenga w’imyaka 11, Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12, Irene Ndahimana w’imyaka 13 na Itangishatse Stanislas w’imyaka 13.

Abana barokotse Alexandre IMANATURIKUMWE w’imyaka 10, Fabrice Niyorukundo w’imyaka 12 na Irakoze Cedric w’imyaka 12.

Uwari utwaye ubwato yitwa NDABABONYE Jean Pierre w’imyaka 41.

Mu bapfuye babiri ni abishywa be (ababereye Nyirarumwe) abo ni Komezumfashe Antoine w’imyaka icyenda na Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version