Tshisekedi Yashyizeho Umuyobozi Mushya Wa Polisi Y’i Kinshasa

Minisitiri w’umutekano muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Peter Kazadi yamenyesheje Commissaire Blaise Kilimbalimba ko guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 18, Nyakanga, 2023 ari muyobozi wa Polisi mu Murwa mukuru Kinshasa.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida Felix Tshisekedi.

Commissaire Blaise Kilimbalimba yasezeranyije Minisitiri Kazadi ko agiye gukora k’uburyo azahangana n’abagizi ba nabi bazengereje abatuye Kinshasa.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Kilimbalimba ari buhererekanye ubutegetsi n’uwo asimbuye.

- Kwmamaza -

Yavuze ko agiye gusesengura uko ibintu byifashe mu gice yashinzwe kuyobora hanyuma akazaha raporo Minisitiri w’umutekano mu gihe kitarenze amezi atatu.

Muri iyo raporo hazaba hakubiyemo na gahunda yihaye zo gutuma Kinshasa itekana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version