Nyamasheke: Bahawe Moto Biyemeza Kwegera Abaturage

Ba Gitifu  b’utugari 68 bo mu karere ka Nyamasheke babwiye ubuyobozi bw’aka karere bakoreramo ko ubwo bahawe moto, bagiye kurushaho kwegera abaturage.

Bazihawe mu rwego rwo kubunganira mu kuzuza inshingano zabo  zo gukemura ibibazo by’abaturag

Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’ubw’Intara y’i Burengerazuba nibwo bwazibahaye.

Umwe muri bo yagize ati: “Twari tubirimo ariko tugiye kurushaho kubikora twegere umuturage bityo umuturage wa Nyamasheke abe intangarugero.”

- Advertisement -

Avuga ko we na bagenzi be bihaye intego yo kuba ab’imbere mu gukemura ibibazo by’umuturage.

Bashimye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wazibageneye, bavuga ko bazagera ikirenge mucye, bagakemura ibibazo by’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yasabye ba gitifu kuzafata neza Moto bahawe kandi koko bakazikoresha mu nyungu z’abaturage.

Ati:“ Zizabafasha gutanga umusaruro  aho bajya hose kandi kuhagera bizajya biborohera.”

Akarere kazabaha amafaranga ya Lisansi…

Meya Mukamasabo yavuze ko Akarere kazabaha amafaranga azabafasha kubona lisansi .

Yabasezeranyije ati: “Tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo ziriya moto  zikomeze zitange umusaruro ndetse n’abazikoresha batange umusaruro kurusha uko byari bisanzwe.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba,Uwambaje Marie Florence, yavuze ko n’abatarazihabwa, bashonje bahishiwe.

Ati: “Dutangiriye hano i Nyamasheke ariko ni gahunda ikomeza no mu tundi turere, Rubavu nayo izakurikiraho, n’utundi turere tugende dukurikirana kugeza igihe iyi gahunda irangiriye. Nyuma y’aho tuzakurikirana imicungirwe yazo”.

Moto bahawe zifite ubwishingizi bw’umwaka kandi bakazajya bahabwa inyongera ku mushahara izajya ibafasha kugura lisansi yo kuzitwara.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite imisozi ihanamye kandi kakagira n’imirenge migari.

Bituma abayobozi b’utugari badashobora kugera ku baturage batuye ahantu hitaruye.

Gafite imirenge15, utugari 68, n’imidugudu 588. Gafite ubuso bwa 1.174 Km2.

Imibare igaragaza ko gatuwe n’abaturage 471,388.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version