Muhanga: Umusore Wagwiriwe N’Ikirombe Muri Metero 40 Ntarakurwamo

Mu Murenge wa Nyarusange haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 19 wagwiriwe n’ikirombe ari kumwe na bagenzi be, bo bashobora kuhivana ariko we kugeza ubwo Taarifa yandikaga iyi nkuru yari atarakurwamo.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni ukuvuga taliki 14, Gashyantare, 2022 nibwo biriya byabo byabaye.

Ahagana saa munani z’amanywa ni bwo ubutaka bw’ikirombe kiri mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange bwaridukiraga abantu bacukuraga amabuye y’agaciro.

Ni mu kirombe gicukurwa n’ikigo kitwa Afri-Ceramic.

- Kwmamaza -

Ubwo kiriya kirombe cyagwaga cyagwiriye abantu 11.

Byabereye mu Murenge wa Nyarusange Akagari ka Ngaru muri Muhanga

Umuturage witwa Uwizeyimana Elie w’imyaka 19 wari urimo acukura ntiyashoboye guhunga nk’uko abandi babishoboye, ahubwo cyaramugwiriye arapfa none kugeza n’ubu ntaravanwamo.

Kubera igihe gishize, biragoye ko bamusanga agihumeka.

Hagati aho umuhati wo kumushakisha urakomeje.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange witwa Fiacre Ruzindana yabwiye Taarifa ko bafite icyizere ko kuri uyu wa Kane taliki 17, Gashyantare, 2022 bari bugere kuri uriya murambo bakawukuramo.

Ati: ” Dufite icyizere ko turi buze kugera ku murambo w’uyu musore tukawukuramo kuko ibitaka byari byaramutwikiriye byagabanutse. ”

Avuga ko kuba baratinze kumubona byatewe n’uko hari yari yaracukuye agera hasi cyane kuko yari amaze kugera muri metero 40 z’ubujyakuzimu.

Imirimo yo kumushakisha iri gukorwa ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, ikigo cy’ubucukuzi uriya musore yakoreraga ndetse na Polisi y’u Rwanda.

Ikindi twabwiwe  n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange ni uko hagiye gukorwa igenzura, hakarebwa niba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibi by’imvura butaba buhagaze kuko ngo kuba ikirombe cyaragwiriye uriya musore ahanini byatewe n’uko ubutaka bwari bwarasomye.

Umuryango w’uyu musore usanzwe uba mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe.

Muri Muhanga hari undi muturage wari uherutse kurohama arabura…

Ubwato bwigeze kugonganira muri aya mazi buteza impanuka yahitanye abaturage

Mu ntangiriro za Mutarama, 2022 hari undi muturage wari warabiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bubiri bwagonganiye mu mazi ya Nyabarongo atandukanya Umurenge wa Ruli muri Gakenke n’umurenge wa Rongi muri Muhanga.

Inzego z’umutekano zahise ziterana igitaraganya zifata ingamba zo kurinda ko hari abandi baturage barohama muri ariya mazi.

Umwe mu myanzuro yafashwe, ni uko nta bwato budakoresha moteri bwemewe kongera gukorera amazi ya Nyabarungo.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko umurambo w’uriya mugabo waguye muri iriya mpanuka y’ubwato, waje kuboneka mu mazi y’uru ruzi aca mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Abantu 600 Bo Mu Majyepfo Basabwe Kuguma Mu Ntara Y’Amajyaruguru

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version