Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Umuturage Yahinze Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Muhanga: Umuturage Yahinze Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2024 3:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mu Rwanda abaturage ntibemerewe guhinga urumogi.
SHARE

Mu Mudugudu wa Karengere, Akagari ka Mbuga mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga haravugwa umugabo w’imyaka 29 wahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo.

Ntiharamenyekana neza uko rungana ariko amakuru avuga ko hagaragaye ibiti bine by’iki kiyobyabwenge.

Umwe mu baturanyi be niwe wabwiye inzego ko yahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo.

Abakora muri izo nzego zirimo na DASSO bagiye kugenzura basanga koko muri uwo murima harimo urumogi rwakuranye n’ibishyimbo, bahita bamufata arafungwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyabinoni Dusabimana Télesphore yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ayo makuru ari impamo kandi ko kugira ngo amenyekane byaturutse ku ntonganya uyu uvugwaho ubwo buhinzi butemewe witwa Ntabanganyimana Emmanuel  yagiranye n’umuturanyi we witwa  Ngendakumana Vénuste.

Mu gutongana, Ntabanganyimana  yabonye ko amagambo abwiye mugenzi we amukomerekeje, amusaba imbabazi, undi arabyanga.

Gitifu Dusabimana ati: “Uwakomeretse (Ngendakumana) yamusabaga amafaranga menshi kugira ngo biyunge, undi amubwira ko atayabona usibye kwiyunga gusa.”

Undi yahise ajya kubwira ubuyobozi ko uwo muntu(batonganaga) yahinze urumogi.

Byari ukumwihimuraho.

Umuyobozi avuga ko atari ubwa mbere Ntabanganyimana afungirwa icyaha gifitanye isano no kunywa urumogi kuko yigeze no kujyanwa Iwawa mu ngororamuco ahamara igihe.

Nyuma yo gusanganwa urumogi mu murima we, yahise ajya gufungirwa kuri Station ya Kiyumba ngo hakorwe idosiye kubyo akurikiranyweho.

TAGGED:GitifuMuhangaUmurimaUmuturageUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amavubi Arizeza Abanyarwanda Intsinzi Mu Mukino Na Sudani Y’Epfo
Next Article Rwanda: Impinja 887 Zavutse Kuri Noheli
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?