Mu Mudugudu wa Karengere, Akagari ka Mbuga mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga haravugwa umugabo w’imyaka 29 wahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo.
Ntiharamenyekana neza uko rungana ariko amakuru avuga ko hagaragaye ibiti bine by’iki kiyobyabwenge.
Umwe mu baturanyi be niwe wabwiye inzego ko yahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo.
Abakora muri izo nzego zirimo na DASSO bagiye kugenzura basanga koko muri uwo murima harimo urumogi rwakuranye n’ibishyimbo, bahita bamufata arafungwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyabinoni Dusabimana Télesphore yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ayo makuru ari impamo kandi ko kugira ngo amenyekane byaturutse ku ntonganya uyu uvugwaho ubwo buhinzi butemewe witwa Ntabanganyimana Emmanuel yagiranye n’umuturanyi we witwa Ngendakumana Vénuste.
Mu gutongana, Ntabanganyimana yabonye ko amagambo abwiye mugenzi we amukomerekeje, amusaba imbabazi, undi arabyanga.
Gitifu Dusabimana ati: “Uwakomeretse (Ngendakumana) yamusabaga amafaranga menshi kugira ngo biyunge, undi amubwira ko atayabona usibye kwiyunga gusa.”
Undi yahise ajya kubwira ubuyobozi ko uwo muntu(batonganaga) yahinze urumogi.
Byari ukumwihimuraho.
Umuyobozi avuga ko atari ubwa mbere Ntabanganyimana afungirwa icyaha gifitanye isano no kunywa urumogi kuko yigeze no kujyanwa Iwawa mu ngororamuco ahamara igihe.
Nyuma yo gusanganwa urumogi mu murima we, yahise ajya gufungirwa kuri Station ya Kiyumba ngo hakorwe idosiye kubyo akurikiranyweho.