Muhoozi Yatangaje Ko Aziyamamariza Gusimbura Se Ku Butegetsi

Umuhungu wa Perezida Museveni witwa Gen. Muhoozi Kainerugaba yaraye atangarije kuri Twitter ko mu mwaka wa 2026 aziyamamariza kuyobora igihugu gisanzwe gitegekwa na Se guhera mu mwaka wa 1986.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yandite ati: “ Mwansabye kenshi ko nabivuga neruye! Ok, ubu rero ndabivuze. Rwose mu izina rya Yezu Kristu no mu ry’abaturage ba Uganda n’isi yose… ntangaje k’umugaragaro ko mu mwaka wa 2026 nziyamamariza kuba Perezida”.

Mu buryo buteruye kandi budakurikije amabwiriza agenwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora, Gen Muhoozi yakoze ibikorwa bamwe bafashe nko kwiyamamariza uriya mwanya.

Yabikoze yirengagije nkana ko abantu bari mu ngabo cyangwa Polisi batemerewe kujya mu bikorwa bya politiki.

- Advertisement -

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Muhoozi bategereje kureba niba atazahindura imvugo mu gihe kiri imbere.

Se umubyara Perezida Yoweli Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986 abifashijwemo n’imbunda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version