Muhoozi Yateye Igiti Mu Ishuri Rikuru Rya Gisirikare Ry’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) Gen Muhoozi Kainerugaba, aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze ahatera igiti.

Yahatangiye n’ikiganiro cyagarutse k’ubufatanye bya UPDF na RDF.

Akihagera yakiriwe n’umuyobozi w’iri shuri rikuru, Brig Gen Andrew Nyamvumba, atembera ibice bigize iri shuri.

Mu ijambo rye, Muhoozi yagaragaje amateka hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

- Kwmamaza -

Yavuze ko ubwo bufatanye butanga umusaruro ushimishije kandi ibyo bigaragaza ubushake ibihugu byombi bifite mu gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose cy’umutekano byahura nacyo.

Mu ijambo rye Gen Muhoozi yagize ati: “Hamwe n’ubushobozi bw’ibyo bisirikare byombi bikomeye, nta kibazo na kimwe cyatunanira tubishyizeho umuhati.”

Gen Muhoozi yashishikarije aba banyeshuri kujya bibanda ku butumwa bw’ubufatanye nyafurika bita Pan-Africanism.

Avuga ko bwakorwa mu guharanira inyungu z’ibikorwa by’umugabane wa Afurika bukagira uruhare mu kugera ku iterambere ry’abaturage ba Afurika no guteza imbere ubuvandimwe bw’Abanyafurika bose.

Yabasabye gukorera hamwe nk’Abanyafurika kugira ngo babe aba mbere mu kwikemirira ibibazo byabo ubwabo.

Muri uyu mwaka abiga muri iri shuri ni abantu 108 baturutse mu Rwanda, Benin, Burkina-Faso, Botswana, Centrafrique, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Guinea, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia na Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version