Muhumure Iminsi Mibi Yarahise, Ubutumwa Bugenewe Incike Za Jenoside

Ubu butumwa bwatanzwe na Joséphine Murebwayire Umuyobozi  Mukuru wungirije wa AVEGA Agahozo ubwo yaganirizaga abakecuru b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo kubategurira kuzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeye.

Byavugiwe mu gikorwa ngarukamwaka cy’Umwiherero w’Ubudaheranwa utegurira ababyeyi b’Intwaza [badatuye mu Impinganzima], kwinjira mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madamu Murebwayire yababwiye ati:  “Muhumure iminsi mibi yarahise, dufite abayobozi b’igihugu badukunda kandi batwitaho, badufasha mu urugendo rwo kwiyubaka.”

Yabasabye ko ubwo Abanyarwanda muri rusange n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko bagiye kuyibuka, bagombye kwinjira mu bihe byokwibuka, ariko bakibuka badasenyuka.

- Advertisement -

Nyuma yo kubwirwa ko bagomba kwihangana, bakibuka ariko badaheranwa n’agahinda, aba babyeyi baganirijwe n’umuhanzi  Maria Yohana abaha ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti:  “Shimwa Mwami Yezu shimwa, ushimwe kuko wampaye kwakira…”

Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara ari incike bahabwa kandi ubufasha bw’isanamitima n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza, GAERG hamwe n’abandi bakiga witwa AERG.

Abagize iyi miryango kandi bafasha aba babyeyi kuba mu nzu zikomeye, basannye cyangwa bakubaka izindi nshya.

Madamu Murebwayire aganiriza bariya babyeyi

Ihumure no gufasha abarokotse gusaza neza birakenewe.

Ubushakashatsi bwasohotse muri 2018 bwakozwe Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ku byerekeye uburwayi bwo mu mutwe mu Banyarwanda bwagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba18% by’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babana n’indwara y’agahinda gakabije.

Nyuma y’icyo gihe Dr Yvonne Kayiteshonga yageze kubwira Umuseke.rw ko umuntu ufite indwara y’agahinda gakabije iyo atitaweho ngo yerekwe urukundo, ashobora kwiyahura.

Ikindi yavuze ko ni uko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ari zo zatumye abayirokotse cyane cyane abageze mu za bukuru barwara indwara y’agahinda gakabije kuko baba babona ko bashaje nabi kandi barahoranye abana n’abuzukuru.

Dr Yvonne Kayiteshonga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version