Mu Nyanja y’Abahinde haherutse gufatirwa ibiyobyabwenge bipima toni 8.7. Ibyo biyobyabwenge byafashwe ni urumogi, mugo(heroine) n’ikiyobyabwenge bita methamphetamine kinyobwa nk’ikinini.
Polisi y’u Bufaransa niyo yabifashe nk’iko Agence France Presse yabitangaje.
Ni ubwa mbere mu mateka hafashwe ibiyibyabwenge byinshi mu gihe gito.
Inyanja y’Abahinde ni yo ikoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge babicishije mu mazi kurusha izindi Nyanja.
Ibiyobyabwenge bikorerwa mu bihugu byo muri Aziya yo hagati bijyanya kugurishwa mu byo muri Aziya y’Amajyepfo binyujijwe muri iriya Nyanja.
Ibyo bihugu ni u Buhinde, Sri Lanka,Maldives, Bangladesh na Myanmar .