Mujawamariya Akurikiranyweho Ibyo Yakoreye Muri Minisiteri Y’Ibidukikije

Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya wari usanzwe ari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yirukanywe mu nshingano kubera ibyaha akekwaho ko yakoze ubwo yari Minisitiri w’Ibidukikije.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko koko Mujawamariya akurikiranyweho ibyaha yakoze akiyobora iriya Minisiteri.

Ati: Nibyo koko  Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije”.

Nta bindi yadutangarije kuko ngo  byabangamira iperereza.

Iby’uko afunzwe kandi ntibiraba kuko bizakorwa cyangwa ntibikorwe hashingiwe kubyo iperereza rizagaragaza.

Mujawamariya yari umwe mu bagize Guverinoma wari umaze igihe muri aka kazi kuko yayoboye Minisiteri y’uburezi, ibidukikije na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.

Yigeze kuba na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya akaba yarakoze no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version