Mukabalisa Yitabiriye Inama Y’Abadepite B’Abagore Yiga Ku Bibazo Byabo

Donatille Mukabalisa uyobora Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ari i Paris mu Bufaransa  mu Nama y’abagore bayobora Inteko zishinga amategeko.

Iyi nama iraganirirwamo ingorane abagore bahura na zo ndetse n’icyakorwa mu kurwanya ihutazwa ry’uburenganzira bwabo.

Yitwa “Forum of Women Parliamentarians”, ikaba imaze imyaka 30 ihuza abagore bo mu Nteko zishinga amategeko ngo bige uko ibibazo bagenzi babo bahura nabyo bihagaze n’icyakorwa ngo bikemuke.

Baganirira hamwe uko ibibazo bya Politiki bahura nabyo bihagaze, uko ibyerekeye uburinganire bihagaze n’uburyo bahagarariwe mu Nteko zishinga amategeko hakurikijwe uko batanzwe n’amashyaka bavamo.

Abagore bitabira iyi nama baganira uko mu bihugu byabo Demukarasi ikora n’uburyo bamwe bakwigira ku bandi.

Iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 1978 biturutse ku Badepite bake b’abagore babaga mu Ihuriro mpuzamahanga ry’Inteko zishinga amategeko, Inter-Parliamentary Union.

Muri iyi nama kandi habera amatora ya Biro iyobora iri huriro, rikagira Perezida na ba Visi Perezida babiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version