Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, wayoboye Inkiko Gacaca zatangiye mu mwaka wa 2001 yabwiye abari baje kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ko ziriya nkiko zabaye ingenzi mu gutanga ubutabera bwunga Abanyarwanda.
Hari mu kiganiro yabagejejeho nk’Umushyitsi mukuru wari waje kwifatanya n’abandi kwibuka Abatutsi barenga 100,000 bashyinguye muri ruriya rwibutso.
Mukantaganzwa yavuze ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye benshi kandi mu gihe gito, ikaba ikintu cyashegeshe u Rwanda, ku rundi ruhande, igihugu cyishatsemo ibisubizo kugira ngo kitazahera buheri heri.
Ati: “N’ubwo tuzahora twibuka ibi bihe bigoye twanyuzemo, tujye twibuka ko twagaragaje ubudaheranwa tukishakamo ibisubizo maze tukiyubakira igihugu twishimiye, tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Mu bisubizo twishatsemo, twishatsemo igisubizo cy’ubutabera ku byaha bya Jenoside, Abanyarwanda tugira uruhare mu nkiko gacaca”.
Gacaca ivugwa aha yari uburyo Abanyarwanda batekereje bwatuma abakoze Jenoside birega bakemera icyaha, bagasaba imbabazi abo bahemukiye.
Rwari urukiko nyarwanda rugamije guha Abanyarwanda ubutabera bwunga. Abagabo cyangwa abagore batagize uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside nibo bacaga imanza, bakitwa Inyangamugayo.
Uwiregaga yagombaga kuvugisha ukuri kose kandi abo asabye imbabazi bagabwa kuzitanga n’ubwo byari bigoye.
Abemeraga uruhare muri Jenoside kimwe mu byo bahanishwaga harimo imirimo nsimburagifungo, bakubakira inzu abo bahekuye, bakabahingira kandi bagakora indi mirimo ifitiye akamaro igihugu muri rusange.
Umuhanga witwa Natasha Nsabimana wigishaga muri Kaminuza ya Chicago muri Amerika yanditse ko Gacaca yabaye uburyo butekerejwe neza bw’inzibacyuho mu gutanga ubutabera binyuze mu bushake n’ubunyangamugayo by’Abanyarwanda ba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubera ubwinshi bw’abantu baregwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byari bigoye cyane ko bose bari buburanishwe n’inkiko zisanzwe zikoresheje imitangirwe y’ubutabera isanzwe.
Niyo mpamvu abanyabwenge b’Abanyarwanda batekereje Gacaca kandi irakora koko.
Mu kiganiro Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa yaraye atanze, yavuze ko abahakana n’abapfobya Jenoside bagihari kandi bagikora.
Avuga ko abayigizemo uruhare bakomeje kuyihakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside iherekejwe n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byibasiye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi kandi biri gukorwa umuryango mpuzamahanga urebera nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994 na mbere yaho.”
Yemeza ko ikibabaje ari uko aho kugira ngo amahanga atabare abantu bugarijwe no kurimbuka, uhugiye mu gushinja u Rwanda ko rubifitemo uruhare, akaboneraho kuvuga ko rudashobora gukora Jenoside kuko ruzi icyo ivuze nk’igihugu yabayemo.
Niyo mpamvu yasabye Abanyarwanda gukomeza guhangana n’abahakana Jenoside mu buryo bwose babikoramo.
Ati: “Abanyarwanda baravuze ngo abashyize hamwe nta kibananira. Nidushyira hamwe tuzakomeza tugire amahoro, tuzakomeza dutere imbere kandi tuzakomeza dufate mu mugongo abarokotse Jenoside, kandi tuzakomeza duhangane n’abadushozaho ibibazo”.

Yongeye kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe binyuze mu kwimakaza ingengabitekerezo y’urwango, ivangura n’umuco wo kudahana.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro byibutsa benshi uko ingabo z’amahanga cyane cyane iz’Ababiligi bari bagize MINUAR zabahasize bakicwa n’Interahamwe zari ziri hafi aho zitegereje ko bagenda zikabiraramo.
Ni urugero rukomeye rwerekanye ko amahanga hahisemo kwirengagiza akaga Abatutsi bahuye nako, akabatererana kandi imbere mu gihugu nta kivurira bari bafite kuko Guverinoma yari yanzuye ko bicwa bagashira.