Prof Denis Mukwege uri mu biyamamariza kuzayobora DRC avuga ko abaturage nibamutora azabigisha uko Umukongomani nyawe atekereza n’uko yitwara.
Avuga ko kugira ngo DRC ibe igihugu kizima, ari ngombwa ko abayituye bagira imiterereze n’imikorere bivuguruye kuko ari byo bizatuma bakora bakiteza imbere.
Yemeza ko abaturage ba DRC aho bava bakagera, buri wese afite impano yatuma ateza igihugu cye imbere.
Kuri we, habura guhuza ibikorwa no guhindura imitekerereze kugira ngo icyo buri wese arusha undi agikore, basenyere umugozi umwe.
Afite imigambi 17 avuga ko azubakiraho mu kuvugurura DRC.
Harimo ko azatuma abaturage bahinga bakeza kuko bafite ubutaka bwera kandi bugari, akavuga ko bibabaje kuba 90% by’abaturage ba DRC baba munsi y’umurongo w’ubukene kandi bafite igihugu gifite umutungo kamere utaba ahandi ku isi mu bwiza no mu bwinshi.
Nka muganga, avuga ko azafasha abaturage kugira ubuzima bwiza, bakarya indyo yuzuye kandi bakivuza badahenzwe.
Denis Mukengere Mukwege ni umuganga uvura indwara zibasira abagore. Yavutse mu mwaka wa 1955.
Ifoto: Radio Okapi