Bisa n’aho ku isi nta handi hantu hahura n’ibibazo kurusha ahitwa Munsi Y’Ubutayu bwa Sahara. Uretse intambara, inzara, ubutayu n’ibindi bibazo, muri iki gice cy’isi niho hari abanduye SIDA benshi kuko hihariye 2/3 cy’ubwandu bwose buri ku isi.
Iby’ubu bwandu biherutse kugarukwaho na Dr. Gilbert Mutuyimana ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu bitaro bya Rwamagana.
Hari mu kiganiro gito yahaye abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bituye cyangwa bikorera mu nkengero z’umujyi wa Rwamagana bari baje kumva ubukangurambaga bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.
Ubu bukangurambaga buri gukorerwa mu Ntara y’i Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ibi bikaba ari byo bice by’u Rwanda bifite ubwandu bwa SIDA bwinshi.
Dr Mutuyimana Gilbert avuga ko ku isi abantu miliyoni 38 bafite virusi itera SIDA.
Kubera ko iyi ari imibare yo mu mwaka wa 2021, birumvikana ko hagati aho hari abandi bashobora kuba baranduye.
Kubera ko 2/3 cy’aba bose ari abo munsi y’ubutayu bwa Sahara( ni abantu bagera kuri miliyoni 19) kandi muri iki gice hakaba ari ho u Rwanda ruherereye, bivuze ko iki gice ari icyo kwitabwaho mu bukangurambaga bwo kwirinda iriya ndwara kugira ngo ubwandu budakomeza gukwirakwira.
Minisiteri y’ubuzima nk’urwego rukora politiki, imaze igihe yarashyizeho uburyo butandukanye bwo gufasha abantu kwirinda SIDA harimo no gukoresha udukingirizo, ariko icy’ingenzi kikaba ubukangurambaga bubwira Abanyarwanda ububi bwo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Indi ngamba u Rwanda rwafashe ni ugushishikariza abaturage kwikebesha kuko nabyo bifasha abantu kwirinda kwandura SIDA.
Icyakora kuri iyo ngingo hari ikibazo cy’uko hari Abanyarwanda barenga 40% batarikebesha.
Biganjemo abatuye mu cyaro.
Igitsina cy’umugabo utarikibesheje kiba gifite ibyago byo kwandura SIDA n’izindi ndwara zitandukanye biri hejuru kurusha uwikebesheje.
Kugeza ubu Abanyarwanda banduye SIDA bangana na 3%.
Ni umubare munini kubera ko iri janisha ringana n’abaturage barenga 200,000.
Icyakora u Rwanda rwateye intambwe mu guhangana n’iyi ndwara ugereranyije n’uko bimeze ahandi kubera ko hari ibihugu bifite ubwandu mu baturage babyo bugera kuri 25%.
SIDA ikunze kwibasira abantu bafite hagati y’imyaka 15 n’imyaka 24 y’amavuko kandi iyi ni imyaka yo kwiga no kwitegura kuzagirira igihugu akamaro.
Dr. Mutuyimana yabwiye abanyeshuri b’i Rwamagana ati: “Dushyire imbaraga mu kwigisha urubyiruko rwacu, kugira ngo ruhindure imyitwarire ndetse n’imyumvire kuri iki cyorezo cya SIDA.”
Urubyiruko rwamwijeje ko ruzakora uko rushoboye rukirinda ubusambanyi kuko ari bwo ntandaro yo kwandura kiriya cyorezo ku kigero cya 94%.