Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Munsi Y’Ubutayu Bwa Sahara Hihariye 2/3 Cy’Abanduye SIDA Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Munsi Y’Ubutayu Bwa Sahara Hihariye 2/3 Cy’Abanduye SIDA Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 April 2023 12:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bisa n’aho ku isi nta handi hantu hahura n’ibibazo kurusha ahitwa Munsi Y’Ubutayu bwa Sahara. Uretse intambara, inzara, ubutayu n’ibindi bibazo, muri iki gice cy’isi niho hari abanduye SIDA benshi kuko hihariye 2/3 cy’ubwandu bwose buri ku isi.

Iby’ubu bwandu biherutse kugarukwaho na Dr. Gilbert Mutuyimana ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu bitaro bya Rwamagana.

Hari mu kiganiro gito yahaye abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bituye cyangwa bikorera mu nkengero z’umujyi wa Rwamagana bari baje kumva ubukangurambaga bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.

Ubu bukangurambaga buri gukorerwa mu Ntara y’i Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ibi bikaba ari byo bice by’u Rwanda bifite ubwandu bwa SIDA bwinshi.

Dr Mutuyimana Gilbert avuga ko ku isi abantu miliyoni 38 bafite virusi itera SIDA.

Dr Gilbert Mutuyimana

Kubera ko iyi ari imibare yo mu mwaka wa 2021, birumvikana ko hagati aho hari abandi bashobora kuba baranduye.

Kubera ko 2/3  cy’aba bose ari abo munsi y’ubutayu bwa Sahara( ni abantu bagera kuri miliyoni 19) kandi muri iki gice hakaba ari ho u Rwanda ruherereye, bivuze ko iki gice ari icyo kwitabwaho mu bukangurambaga bwo kwirinda iriya ndwara kugira ngo ubwandu budakomeza gukwirakwira.

Minisiteri y’ubuzima nk’urwego rukora politiki, imaze igihe yarashyizeho uburyo butandukanye bwo gufasha abantu kwirinda SIDA harimo no gukoresha udukingirizo, ariko icy’ingenzi kikaba ubukangurambaga bubwira Abanyarwanda ububi bwo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Indi ngamba u Rwanda rwafashe ni ugushishikariza abaturage kwikebesha kuko nabyo bifasha abantu kwirinda kwandura SIDA.

Icyakora kuri iyo ngingo hari ikibazo cy’uko hari Abanyarwanda barenga 40% batarikebesha.

Biganjemo abatuye mu cyaro.

Igitsina cy’umugabo utarikibesheje kiba gifite ibyago byo kwandura SIDA n’izindi ndwara zitandukanye biri hejuru kurusha uwikebesheje.

Kugeza ubu Abanyarwanda banduye SIDA bangana na 3%.

Ni umubare munini kubera ko iri janisha ringana n’abaturage barenga 200,000.

Icyakora u Rwanda rwateye intambwe mu guhangana n’iyi ndwara ugereranyije n’uko bimeze ahandi kubera ko hari ibihugu bifite ubwandu mu baturage babyo bugera kuri 25%.

SIDA ikunze kwibasira abantu bafite hagati y’imyaka 15 n’imyaka 24 y’amavuko kandi iyi ni imyaka yo kwiga no kwitegura kuzagirira igihugu akamaro.

Dr. Mutuyimana yabwiye abanyeshuri b’i Rwamagana ati:  “Dushyire imbaraga mu kwigisha urubyiruko rwacu, kugira ngo ruhindure imyitwarire ndetse n’imyumvire kuri iki cyorezo cya SIDA.”

Urubyiruko rwamwijeje ko ruzakora uko rushoboye rukirinda ubusambanyi kuko ari bwo ntandaro yo kwandura kiriya cyorezo ku kigero cya 94%.

TAGGED:AbanyeshurifeaturedRBCSIDAUbutayuUbwandu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kayonza: Hari Imibiri 500 Y’Abatutsi Bitazwi Aho Yajugunywe
Next Article Polisi Ikomeje Kubahiriza Amasezerano Ifitanye Na RBC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?