Munyabagisha Wayoboraga Komite Olempiki Yeguye

Valens Munyabagisha wayoboraga komite olempiki y’u Rwanda yeguye ku mirimo ye, nyuma y’iminsi mike byemejwe ko komite ye izakomeza kuyobora kugeza nyuma y’imikino olempiki izabera i Tokyo muri Nyakanga.

Munyabagisha yabwiye itangazamakuru ko yeguye, nubwo atigeze atangaza impamvu zatumye yegura ku mirimo yari amazeho imyaka ine.

Inteko rusange iheruka yari yagaragarije abanyamuryango amahitamo abiri ku gihe amatora yazabera, ku wa 15 Gicurasi mbere y’imikino olempiki izaba muri Nyakanga, cyangwa ku wa 9 Ukwakira, nyuma y’imikino Olempiki.

Yaje kwanzura ko manda y’iyi komite yakongerwa kugeza nyuma y’imikino olempiki ya Tokyo, abashaka kwiyamamariza uwo mwanya bakazatanga kandidatire zabo hagati ya tariki 24-30 Nzeri, kwiyamamaza bikazaba ku wa 1-8 Ukwakira bigasozwa mbere y’umunsi umwe ngo amatora abe ku wa 9 Ukwakira.

- Advertisement -

Nubwo byari byemejwe ko iyi komite ikomeza kuyobora, hari amakuru ko uku kwegura kwa Munyabagisha kwatunguranye. Yayoboraga komite olempiki guhera muri Werurwe 2017, asimbuye Robert Bayigamba.

Biteganyijwe ko Felicite Rwemalika wari umwungirije ari we uzakomeza kuyobora iyi komite kugeza muri Kanama.

Mu gufasha abari mu myiteguro y’imikino olempiki, komite olempiki y’u Rwanda iheruka guha abakinnyi miliyoni 80 Frw ku bakora imikino ngororamubiri, miliyoni 108 Frw ku bakina amagare na miliyoni 39 ku bakina Beach Volleyball.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version