Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri COMESA Ubuziranenge Bw’Ibikoresho Bitanga Ingufu ‘Zisubira’ Burakemangwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Muri COMESA Ubuziranenge Bw’Ibikoresho Bitanga Ingufu ‘Zisubira’ Burakemangwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 September 2022 10:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Rwanda hari kubera inama yahurije hamwe ibihugu bigize COMESA iri kwigira hamwe uko ibikoresho bitanga ingufu zisubira cyane cyane iziva ku mirasire y’izuba byahabwa ubuziranenge kandi bigakwizwa mu baturage kugira ngo bagire amashanyarazi arambye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri Fidel Abimana wari Umushyitsi mukuru akaba ari nawe watangije iriya nama yavuze ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rugire ibikoresho byiza bikenerwa mu gutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira n’ubwo hagikenewe kongerwamo imbaraga.

Avuga ko u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu kugira ngo runoze  uburyo byakorwaga.

Abari muri iriya nama bavuga ko ubuziranenge bw’ibikoresho bitanga ingufu zisubira harimo n’izikomoka ku mirasire buhari ariko ngo bigomba gukomeza kunozwa no kujyana n’aho ikoranabuhanga rigeze muri iki gihe.

Fidel Abimana ati: “ Ni ngombwa ko ibihugu byose biri muri COMESA bikomeza gukorana kugira ngo habeho uburyo bwo kungurana ibitekerezo byo kureba uko ibyo bikoresho byakomeza kongerwa ari nako bibungwabungwa.”

Uyu mushinga bise Regional infrastructure Finance Facility, RIFF, uterwa inkunga na Banki y’Isi.

Ugamije gufasha ibihugu bya COMESA guha ababituye amashanyarazi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo  mu Rwanda Fidel Abimana avuga ko kuba u Rwanda ruri muri COMESA  ari ikintu cyiza kuko narwo ruzungukira mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga.

Ati: “ …By’umwihariko, uyu mushinga uri gufasha kugira ngo hanozwe ubuziranenge bw’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba. Ni umushinga rero uzadufasha guhuza Politiki zijyanye n’ingufu zituruka ku mashanyarazi ariko tunabihuze n’ubuziranenge,  tunarebe n’uko amahoro(taxes) acibwa kuri ibyo bikoresho bikoresha imbaraga z’imirasire y’izuba yahuzwe muri ibi bihugu.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Fidel Abimana

Guhuza ibyerekeye imisoro n’amahoro ni ingenzi kubera ko ubusanzwe buri gihugu kigira uko giteganya ibyo kwaka imisoro n’amahoro ku bikoresho runaka byambuka mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Abimana avuga ko ikigamijwe muri uru rwego ari ukuzashyiraho uburyo ibihugu byose bihuriye muri COMESA byazajya bitanga imisoro n’amahoro.

Inyandiko ikubiyemo uko uyu mushinga uteguwe ivuga ko ugabanyijemo ibyiciro bitatu birimo icyiciro cyo gutanga ibikorwa remezo bizamura urwego rw’ingufu zisubira ruzacungwa na Banki nyafurika ishinzwe ubucuruzi n’iterambere bita Trade and Development Bank (TDB)

Ni umushinga wagenewe Miliyoni $325.

Muri iki gice cy’umushinga, abikorera ku giti cyabo bazahabwa imari yo gushora mu bikorwa bizamura urwego rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

Birumvikana ko bizakorwa binyuze mu ipiganwa ku masoko.

Inzego  zirashorwamo ariya mafaranga ni urwego rw’ingufu, urw’amazi, isuku n’isukura ndetse n’urwego rw’ibikoresho nkenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, ibyo bita Logistics.

Amafaranga azashyirwa kandi mu nzego z’uburezi, ubuzima n’imiturire iboneye.

Abahagarariye ibihugu bya COMESA bari mu Rwanda mu nama yiga ku buziranenge bw’ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira

Icyiciro cyawo cya kabiri ariya mafaranga azashorwamo ni icyo gufasha imishinga imito n’iciriritse kuzamuka.

Miliyoni $75 nizo zateguriwe kuzashyirwa muri iyi mishinga.

Imishinga igamije guha abaturage ibyuma bibaha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba izahabwa amwe muri ariya madolari.

Abatuye Uburasirazuba n’Amajyepfo by’Afurika nibo bazahabwa amahirwe yo kubona ariya mafaranga kurusha ahandi kuri uyu mugabane.

Basabwa kandi kuzakora ikoranabuhanga bita Pay-as-you-go(PAYGo) rizafasha abahawe ririya koranabuhanga kuryishyura gahoro gahoro mu byiciro.

Icyiciro cya gatatu kizahabwa amafaranga muri uyu mushinga wiswe RIFF  ni inkingi yo kubakira ubushobozi abatekinisiye kugira ngo bazafashe abaturage kwita kuri biriya bikoresho bityo birambe.

Iyi nkingi yagenewe Miliyoni $ 25 kugira ngo uzagerweho.

Hari mo n’ikindi gice gito kizafasha abaturage kumenya uko bakoresha ziriya ngufu ariko batangiza ibidukikije.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa COMESA, Ambassador Dr. Kipyego Cheluget avuga ko yizeye ko ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga rizasigira Afurika muri rusange n’ibihugu bya COMESA by’umwihariko umusaruro byari biwitezeho.

Ati: “ Ubufatanye buhamye hagati y’Umuryango wacu, COMESA, na Banki y’Isi buzatugeza kucyo dushaka. Ni umushinga twizeye ko uzagabanyiriza  za Leta umutwaro zisanganywe wo guha abaturage amashanyarazi cyane cyane akomoka ku mbaraga zisubira harimo n’izikomoka ku zuba.”

Politiki ya COMESA mu byerekeye ingufu yatangijwe bwa mbere mu mwaka wa 2008, ubu hashize imyaka 14.

Muri iki gihe[2022] hari gusuzumwa uko iriya politiki yahuzwa n’ibihe Isi n’Afurika by’umwihariko bigezemo, igashyirwaho kandi hagendewe no ku byemezo by’Inama yahuje ba Minisitiri b’ibikorwaremezo bo muri uyu Muryango bagiriye i Nairobi muri Kenya mu mwaka wa 2019.

 

TAGGED:AfurikaAmashyaraziCOMESAIngufuLetaMinisiteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutoza Adil Wa APR FC Ati: ‘Uburiye Mukwe Ntako Aba Atagize’
Next Article EBOLA Yahitanye Umuturage Wa Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?