Mu Rwanda hari kubera inama yahurije hamwe ibihugu bigize COMESA iri kwigira hamwe uko ibikoresho bitanga ingufu zisubira cyane cyane iziva ku mirasire y’izuba byahabwa ubuziranenge kandi bigakwizwa mu baturage kugira ngo bagire amashanyarazi arambye.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri Fidel Abimana wari Umushyitsi mukuru akaba ari nawe watangije iriya nama yavuze ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rugire ibikoresho byiza bikenerwa mu gutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira n’ubwo hagikenewe kongerwamo imbaraga.
Avuga ko u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu kugira ngo runoze uburyo byakorwaga.
Abari muri iriya nama bavuga ko ubuziranenge bw’ibikoresho bitanga ingufu zisubira harimo n’izikomoka ku mirasire buhari ariko ngo bigomba gukomeza kunozwa no kujyana n’aho ikoranabuhanga rigeze muri iki gihe.
Fidel Abimana ati: “ Ni ngombwa ko ibihugu byose biri muri COMESA bikomeza gukorana kugira ngo habeho uburyo bwo kungurana ibitekerezo byo kureba uko ibyo bikoresho byakomeza kongerwa ari nako bibungwabungwa.”
Uyu mushinga bise Regional infrastructure Finance Facility, RIFF, uterwa inkunga na Banki y’Isi.
Ugamije gufasha ibihugu bya COMESA guha ababituye amashanyarazi
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda Fidel Abimana avuga ko kuba u Rwanda ruri muri COMESA ari ikintu cyiza kuko narwo ruzungukira mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga.
Ati: “ …By’umwihariko, uyu mushinga uri gufasha kugira ngo hanozwe ubuziranenge bw’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba. Ni umushinga rero uzadufasha guhuza Politiki zijyanye n’ingufu zituruka ku mashanyarazi ariko tunabihuze n’ubuziranenge, tunarebe n’uko amahoro(taxes) acibwa kuri ibyo bikoresho bikoresha imbaraga z’imirasire y’izuba yahuzwe muri ibi bihugu.”
Guhuza ibyerekeye imisoro n’amahoro ni ingenzi kubera ko ubusanzwe buri gihugu kigira uko giteganya ibyo kwaka imisoro n’amahoro ku bikoresho runaka byambuka mu gihugu kimwe bijya mu kindi.
Abimana avuga ko ikigamijwe muri uru rwego ari ukuzashyiraho uburyo ibihugu byose bihuriye muri COMESA byazajya bitanga imisoro n’amahoro.
Inyandiko ikubiyemo uko uyu mushinga uteguwe ivuga ko ugabanyijemo ibyiciro bitatu birimo icyiciro cyo gutanga ibikorwa remezo bizamura urwego rw’ingufu zisubira ruzacungwa na Banki nyafurika ishinzwe ubucuruzi n’iterambere bita Trade and Development Bank (TDB)
Ni umushinga wagenewe Miliyoni $325.
Muri iki gice cy’umushinga, abikorera ku giti cyabo bazahabwa imari yo gushora mu bikorwa bizamura urwego rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.
Birumvikana ko bizakorwa binyuze mu ipiganwa ku masoko.
Inzego zirashorwamo ariya mafaranga ni urwego rw’ingufu, urw’amazi, isuku n’isukura ndetse n’urwego rw’ibikoresho nkenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, ibyo bita Logistics.
Amafaranga azashyirwa kandi mu nzego z’uburezi, ubuzima n’imiturire iboneye.
Icyiciro cyawo cya kabiri ariya mafaranga azashorwamo ni icyo gufasha imishinga imito n’iciriritse kuzamuka.
Miliyoni $75 nizo zateguriwe kuzashyirwa muri iyi mishinga.
Imishinga igamije guha abaturage ibyuma bibaha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba izahabwa amwe muri ariya madolari.
Abatuye Uburasirazuba n’Amajyepfo by’Afurika nibo bazahabwa amahirwe yo kubona ariya mafaranga kurusha ahandi kuri uyu mugabane.
Basabwa kandi kuzakora ikoranabuhanga bita Pay-as-you-go(PAYGo) rizafasha abahawe ririya koranabuhanga kuryishyura gahoro gahoro mu byiciro.
Icyiciro cya gatatu kizahabwa amafaranga muri uyu mushinga wiswe RIFF ni inkingi yo kubakira ubushobozi abatekinisiye kugira ngo bazafashe abaturage kwita kuri biriya bikoresho bityo birambe.
Iyi nkingi yagenewe Miliyoni $ 25 kugira ngo uzagerweho.
Hari mo n’ikindi gice gito kizafasha abaturage kumenya uko bakoresha ziriya ngufu ariko batangiza ibidukikije.
Umunyamabanga mukuru wungirije wa COMESA, Ambassador Dr. Kipyego Cheluget avuga ko yizeye ko ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga rizasigira Afurika muri rusange n’ibihugu bya COMESA by’umwihariko umusaruro byari biwitezeho.
Ati: “ Ubufatanye buhamye hagati y’Umuryango wacu, COMESA, na Banki y’Isi buzatugeza kucyo dushaka. Ni umushinga twizeye ko uzagabanyiriza za Leta umutwaro zisanganywe wo guha abaturage amashanyarazi cyane cyane akomoka ku mbaraga zisubira harimo n’izikomoka ku zuba.”
Politiki ya COMESA mu byerekeye ingufu yatangijwe bwa mbere mu mwaka wa 2008, ubu hashize imyaka 14.
Muri iki gihe[2022] hari gusuzumwa uko iriya politiki yahuzwa n’ibihe Isi n’Afurika by’umwihariko bigezemo, igashyirwaho kandi hagendewe no ku byemezo by’Inama yahuje ba Minisitiri b’ibikorwaremezo bo muri uyu Muryango bagiriye i Nairobi muri Kenya mu mwaka wa 2019.