Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Congo-Kinshasa Ebola Yiyongereye, Bari Kuyikingira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muri Congo-Kinshasa Ebola Yiyongereye, Bari Kuyikingira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2021 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
HEALTH-EBOLA/WHO
SHARE

Nyuma y’uko hari abantu bagaragayeho ubwandu bushya bwa Ebola mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, inzego z’ubuzima za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’izo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima zatangiye gukingira abatuye kariya gace.

Bibaye nyuma y’iminsi itanu umuntu wa mbere wanduye kiriya cyorezo abonetse yo.

Itangazo ryasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo riragira riti: “Gukingira byatangiye ku wa Gatatu tariki 13, Ukwakira, 2021 bitangirira muri Kivu y’Amajyaruguru. Umuntu wa mbere wanduye iriya ndwara muri aka gace twamubonye tariki 08, Ukwakira, 2021.”

Ryungamo ko hazakingirwa abaturage benshi biganjemo abafite ibyago bya kwandura bitewe n’uko baturanye n’abanduye cyangwa abo bafitanye isano.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abo muri iki cyiciro ariko babanje gushyirwa mu kato mbere y’uko bakingirwa.

Hari inkingo 1,000 zateguriwe guhabwa abaturage.

Ni izo mu bwoko bwa rVSV-ZEBOV Ebola vaccine.

Hagati aho, hari izindi nkingo biteganyijwe ko zizahabwa abatuye Umujyi wa Goma.

Inkingo zoherejwe i Beni zabaye zibitswe mu Kigo nderabuzima kiri ahitwa Butsili.

- Advertisement -

Ejo hashize, ni ukuvuga tariki 16, Ukwakira, 2021, Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko igihugu cyongeye kugaragaramo icyorezo cya Ebola nyuma y’uko muri Werurwe, 2021 yari yatangaje ko cyahacitse.

Icyo gihe cyasize gihitanye abantu batandatu.

Abatuye Intara ya Beni ntibazibagirwa ibyo Ebola yabakoreye muri Kanama, 2018.

Uriya mwaka wabaye mubi cyane mu mateka y’indwara zibasiye kiriya gihugu kuko icyo gihe Ebola yishe abaturage 2,287 mu bantu 3,470 bari bayanduye.

Bivuze   ko mu bantu bayanduye harokotse 1,183.

Mu mwaka wa 2018, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS, ryavuze ko guca burundu Ebola mu Karere gahoramo intambara bitoroshye kuko gukora ubukangurambaga bwo kubuza abaturage kurya inyamaswa zipfushije bigoye.

Ikindi ni uko kugeza ibikoresho by’ubutabazi mu duce duhoramo intambara nabyo ari ikindi kibazo.

Buri gihe uko Ebola yadutse muri kiriya gihugu, impungenge z’uko yakwira henshi zihita zivuka.

‘Henshi’ havugwa hano harimo no mu bihugu bituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo birimo n’u Rwanda.

Ebola yabonetse bwa mbere muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka wa 1976.

DRC: Indiri ya Ebola

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo

Mu mpera z’umwaka wa 2020 Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abaganga basuzumye umugore utaratangajwe amazina wari ufite indwara ifite ibimenyetso bijya gusa n’ibya Ebola.

Yari yajyanywe mu bitaro by’ahitwa Ingende, uyu ukaba ari umujyi uri mu cyaro cya kure muri kiriya gihugu.

Icyo gihe abaganga birinze gutangaza amazina ye kugira ngo abaturanyi be batikanga Ebola bagahunga cyangwa bakibasira abo mu muryango we.

Abana be nabo barapimwe ariko basanga nta kimenyetso cy’uburwayi bafite.

N’ubwo abaganga babanje kubona ko uriya mugore afite ibimenyetso bisa n’ibya Ebola, barapimye basanga siyo!

Ibi  byatumye batekereza ko ashobora kuba arwaye indwara yihariye nayo  ishobora kuba icyorezo.

Kubera ko basanze  atari Ebola, bahisemo kuyita  ‘Disease X’.

Dr Dadin Bonkole witaga kuri uriya murwayi icyo gihe yabwiye Africa News ati: “Tugomba kugirira ubwoba iyi ndwara. COVID-19 yaje tutayizi, Ebola iza tutayizi, none n’iyi ndwara ntituramenya iyo ariyo. Kugira ubwoba bifite ishingiro.”

Umuganga  Professor Jean-Jacques Muyembe Tamfum uri mu itsinda ryavumbuye Ebola bwa mbere mu mwaka wa 1976  avuga ko inyoko muntu yugarijwe n’indwara ziterwa na virusi zikunze gutangirira mu bihugu by’Afurika yo hagati cyane cyane mu mashyamba akunzwe kugwamo imvura nyinshi.

Professor Jean-Jacques Muyembe Tamfum muri Laboratwari ye

Uyu mugabo ari mu bahanga  bakurikiranira hafi ibya za virus, cyane cyane izishobora guterwa n’inyamaswa ziba mu mashyamba y’Afurika yo Hagati ahiganje amashyamba y’inzitane agwamo imvura nyinshi.

Abashakashatsi bo mu Bubiligi na USA nibo basuzumye babona virus yari yarabaye amayobera kuko yicaga abarenga 80% y’abo yafashe.

Icyo gihe bahisemo kuyitirira umugezi Ebola uri mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo hafi y’aho iriya virusi yatangiriye.

Mu rwego rw’ubushakashatsi mu buvuzi, abahanga bavuga ko igihe kigeze ngo bose bahange amaso muri Afurika bakurikiranire hafi iby’indwara zihavukira kandi inyinshi zitewe na virusi.

TAGGED:CongoDemukarasiEbolafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bolloré Igiye Kugurisha Ibikorwa Byayo By’Ubwikorezi Muri Afurika
Next Article Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Lt Col Niyomugabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?