Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri DRC Abaturage Bitwaje Imihoro Barasaka Imodoka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muri DRC Abaturage Bitwaje Imihoro Barasaka Imodoka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2022 1:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amashusho ari gutambuka ku mbunga nkoranyambaga arerekana abasore bafite imihoro ityaye kandi mishya bari gusaka imodoka zitwaye abagenzi. Biributsa uko mu mwaka wa 1994 byari bimeze ubwo Interahamwe zasakaga imodoka zishakamo Abatutsi ngo zibateme.

Hari uwanditse kuri Twitter ko amwe mu mashusho ari kwerekana bariya basore yafatiwe mu Murwa mukuru, Kinshasa.

Mu mwaka wa 1994 naho Interahamwe zasakaga imodoka ngo zishakemo Abatutsi zibice

Ibi bibaye mu gihe hashize amasaha macye umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjiye mu Rwanda akarasa abapolisi bari ku mupaka bashinzwe guterera kasha abinjira n’abasohoka ariko nawe akaraswa mu mutwe agapfa.

Abapolisi baretse akazi bashinzwe gakorwa n’abaturage kandi bitemewe
Uyu yapfutse isura ye akoresheje ibendera ry’a DRC

Ikindi ni uko mbere y’uko uriya musirikare akora kiriya gikorwa cy’ubwiyahuzi, abaturage bari bo mri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari bamaze iminsi bigarambiriza ku mupaka wayo n’u Rwanda ndetse batera mu Rwanda amabuye n’amatafari.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntibyatinze kandi bigabiza amaduka y’Abanyarwanda barayasahura.

In Kinshasa, #DRC capital, they are checking cars, looking for Tutsi. #DRCisKillingTutsi pic.twitter.com/IqsBYS6jRa

— Gatete Nyiringabo Ruhumuliza (@gateteviews) June 19, 2022

Icyakora byaje guhosha.

U Rwanda rumaze iminsi rusabye amahanga kugira icyo akora akabwira DRC ko ibyo iri gukora byo kubiba urwango ku Banyarwanda bidakwiye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolande Makolo aherutse kuvuga ko kuba Umuryango w’Abibumbye utaragira icyo uvuga ku bushotoranyi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari ikintu cyo kwibazaho!

- Advertisement -

Avuga ko bidakwiye.

Ils disaient être à la recherche de « rwandais », notamment ceux que ce magasin hébergerait, afin de les renvoyer chez eux. Ici, ils scandent, soutenus par la foule: « yo rwandais toko kata yo kingo » (càd « toi, rwandais, nous allons te trancher la gorge ») 2/4 pic.twitter.com/nPuei1TKzQ

— Senga (@jm_senga) June 19, 2022

Muri Video iri muri iyo Tweet, abaturage ba DRC  baravuga ko bashaka guhigisha uruhindu Umunyarwanda wese bakamukata ijosi.

Makolo yabivuze asubiza kubyo Umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye witwa Stéphane Dujarric, uherutse gusohora gusohora mu itangazo ryavugaga ku biri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko ntiyagira icyo avuga ku bushotoranyi bwa Kinshaka ku butaka bw’u Rwanda.

Itangazo rya Dujarric ryasohotse taliki 13, Kamena, 2022.

Ibiri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byose, biri  kuba mu gihe hari yo ingabo za UN zihamaze igihe kandi zivuga ko zoherejweyo kuhagarura amahoro.

Zamamaye ku izina rya MONUSCO.

Makolo yavuze ko ubusanzwe ibihugu byose bifite uburenganzira ku busugire bwabyo bityo ko iyo hari kimwe kirashe mu kindi biba ari ukurengera amategeko mpuzamahanga kandi ko bigira ingaruka zikomeye.

Ati: “Ibihugu byose binganya ubusugire, byaba u Rwnada cyangwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Iyo iki gihugu kirashe mu Rwanda  biba ari ikibazo gikomeye kandi kigomba kubihagarika vuba na bwangu.”

Yolande Makolo avuga ko kuba ingabo z’uriya muryango zidakoma mu nkokora ngo zibuze cyangwa se zamagane mu buryo bweruye ibitero bigwa mu Rwanda biturutse i Kinshasa ari ibyo kwabazwaho no kwamagana.

Hiyongeraho ko ibisasu biraswa k’ubutaka bw’u Rwanda bituruka mu gihugu kimaze imyaka 28 gicumbikiye abagifite ingengabiterezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bafite inkomoko ku basize bayikoze mu mwaka wa 1994 cyangwa se abayikoze mu buryo butaziguye.

Makolo asanga kuba Umuryango w’Abibumbye waririnze kwamagana mu buryo bweruye iby’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo irasa mu Rwanda byarabereye uburyo bwiza uruhande rwa Kinshasa bwo kumva ko ibyo rukora byemewe cyangwa se byakwihanganirwa.

Ku butaka bw’u Rwanda hamaze kuraswa ibisasu inshuro eshatu mu gihe cy’amezi ane.

Buri nshuro Leta y’u Rwanda yarabyamaganye ndetse isaba inzego bireba mu Karere ibihugu byombi biherereyemo kwinjira muri iki kibazo kugira ngo Kinshasa idakomeza gushotora Kigali.

Mu itangazo rya Dujarric, harimo interuro ivuga ko FDLR ari umutwe uteje akaga aka Karere ariko nyuma y’iyo ntururo nta kindi kihanditse cyamagana ibyo ukora.

Si Yolande Makolo wenyine uvuga ko Umuryango w’Abibumbye urenza ingohe ubushotoranyi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Paul Kagame witwa Stéphanie Nyombayire nawe yasabye amahanga ko yabwira Repubulika ya Demukarasi ya Congo igahagarika ibyo irimo.

The New Times yanditse ko Nyombayire yayibwiye ati: “ MONUSCO ntishobora gukomeza kuvuga ko ari indorerezi muri iki kibazo kuko bigaragara ko yafashe uruhande.”

Nyombayire yunzemo ko M23 atari ikibazo kireba u Rwanda cyangwa ngo rube rugifitemo uruhare.

Ngo ibyayo bireba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko ari ho ikorera kandi bafitanye n’amasezerano uruhanre rumwe rushinja rushinja urundi guca ku ruhande cyangwa kwirengagiza nkana.

Ikindi i Kigali bamagana ni ukuvuga ko ingabo z’u Rwanda zafashije abarwanyi ba M23 gufata umujyi wa Bunagana.

Bunagana ni umujyi uri hafi y’umupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda.

Uruhare rwa M23 narwo ruhakana gukorana n’u Rwanda nk’uko Umuvugizi w’uyu mutwe witwa Major Willy Ngoma aherutse kubibwira Ijwi ry’Amerika.

TAGGED:AbatutsiCongofeaturedInterahamweJenosideKinshasa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubyiruko Rw’Ibihugu Bya CommonWealth Ruri Kwiga Icyo Rwakora Mu Iterambere Rusange
Next Article Umubyeyi W’Umugabo Ni Uw’Agaciro Mu Buzima Bw’Urugo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?