Muri Equity COVID ‘Ntiyabaye Ikibazo Gikomeye’

Jean Claude Gaga ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya Equity yavuze ko kuba bararebye kure bagakoresha ikoranabuhanga mbere, byatumye COVID-19 itabagiraho ingaruka kuko ngo abantu bakomeje kubona serivise zabo.

Avuga ko bihanganiye abakiliya babo muri iki gihe isi n’u Rwanda by’umwihariko biri guhangana na COVID-19 kuko basanze bitaba bikwiye kunama ku muntu n’ubundi usanzwe afite ibibazo kandi atikururiye.

Gaga avuga ko mbere y’uko icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda, Equity Bank yari yarashyize ho uburyo abakiliya bashobora kubikuza bitabaye ngombwa ko bajya kuri banki kandi ngo ibi byarafashije mu gihe cya Guma mu Rugo ndetse na nyuma y’aho kuko inzego z’ubuzima zabujije abaturage gukorakora amafaranga.

Kugeza n’ubu kandi niko bikimeze.

- Advertisement -

Taarifa yamubajije  icyo Equity Bank irusha izindi banki 16 zisigaye zikorera mu Rwanda, Jean Claude Gaga avuga ko iriya banki ari yo yonyine mu Rwanda umuntu ashobora gufunguza compte/account bitabaye ngombwa ko ajya aho banki ikorera.

Jean Claude Gaga  avuga ko ikintu cya mbere bashaka ari uko banki akorera iba intangarugeromuri byose.

Hagati aho umunyarwenya Benimana Ramdhan  uzwi nka Bamenya azi byinshi kuri gahunda za Equity kandi yiteguye kuzibagezaho bidatinze.

Hari andi makarita batangije mu bucuruzi mu Rwanda…

Ubuyobozi bwa Equity kandi bwatangije ikoreshwa ry’andi makarita yo gufasha abakiliya bayo kugera kuri serivisi zitandukanye harimo amakarita umuntu ashobora kubikuzaho amafaranga bitabaye ngombwa ko ayacengeza mu cyuma bita POS. Ubwo buryo babwita contactless.

Umukiliya ashyira ikarita ku kuma kabugenewe kitwa POS bakamusaba umubare w’ibanga ukishyura bitabaye ngombwa ko uyicengeza mu cyuma.

Ibi ngo ni ingenzi cyane cyane muri iki gihe abantu birinda gukora ku mafaranga mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa COVID-19.

Amakarita yose Equity itanga afite uburyo bwa contactless, uyu ukaba umwihariko wabo nk’uko babyemeza.

Equity kandi yatangije ikarita igenewe abashaka kubitsa cyangwa kubikuza amadolari bise USD Debit Card.

Umutekano urizewe…

Madamu Salma Ingabire uhagarariye Visa Card mu Rwanda yasuije umunyamakuru wa Taarifa ko ikigo cy’Abanyamerika akorera gishinzwe iby’amakarita ya VISA n’ubwo bashyizeho uburyo bwo kurinda abakiliya kwibwa amafaranga ariko ngo umuntu wa mbere ugomba kwirindira umutekano ari umukiliya ubwe, akirinda kwandagaza umubare we w’ibanga.

Utaribwa ntamenya gukinga ariko ikiza ni ukwirinda kurusha kwivuza

Ingabire avuga ko akazi kabo nka VISA bagakora kandi bizeye ko abakiliya babo bose aho bari mu Rwanda bazarindirwa umutekano.

Kugeza ubu Equity Bank ifite amashami 15 mu Rwanda, ikaba ari umwe muri Banki z’Abanya Kenya zashoye imari mu Rwanda.

Imibare iherutse gutangazwa na Banki nkuru ya Kenya yerekana ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba giha inyungu banki zayo.

Raporo y’iriya banki nkuru ya Kenya (umwaka wa 2020) yerekana ko abashoramari mu bya banki bo muri Kenya bangukiye mu Rwanda amafaranga angana na miliyoni 33.17$ ni ukuvuga amashilingi ya Kenya angana na miliyari 3.55Ksh.

Banki zo muri Kenya zikorera mu Rwanda ni Equity, KCB, NCBA na I&M Bank.

Salma Ingabire uyobora Visa Card mu Rwanda yakira umwe ‘mu bana’ ba Equity.J ean Claude Gaga ku ruhande
Benimana wamenyekanya nka Bamenya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version