Nsabimana ‘Sankara’ Yagombaga Gusabirwa Gufungwa Burundu, Asabirwa Imyaka 25

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rukuru guhamya Nsabimana Callixte Sankara ibyaha by’iterabwoba no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, rukamukatira gufungwa imyaka 25 mu gihe igihano gikuru cyagombaga kuba igifungo cya burundu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Urukiko rukuru – urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Paul Rusesabagina n’abandi bose hamwe 21.

Ni ibyaha bifitanye isano n’umutwe wa MRCD/FLN Nsabimana yari abereye umuvugizi, wagabye ibitero ndetse ukica inzirakarengane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu myaka ya 2018.

Ibihano yasabiwe byashingiye ku Itegeko ngenga ryo mu 2012 riteganya ibyaha mu Rwanda, itegeko ryo muri Kanama 2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba n’itegeko ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

- Kwmamaza -

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwakira ikirego cy’Ubushinjacyaha no kwemeza ko gifite ishingiro, rukemeza ko Nsabimana ahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, agahanishwa igifungo cy’imyaka 15.

Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 20; ku cyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki asabirwa igifungo cy’imyaka 25; ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba asabirwa gufungwa imyaka 25.

Umushinjacyaha kandi yakomeje asaba urukiko kwemeza ko Nsabimana Callixte ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, asabirwa gufungwa cya burundu.

Ubushinjacyaba bwasabye ko Nsabimana ahamwa n’icyaha cy’itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikora cy’iterabwoba, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Bwamusabiye kandi guhamwa n’icyaha cyo gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamawara bigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, agahanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Bwanamusabiye guhamwa n’icyaha cyo guhahakana Jenoside agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya 1.000.000 Frw; guhamwa n’icyaha cyo gupfobya Jenoside agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya 1.000.000 Frw, ndetse agahamwa n’icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, agahanishwa gufungwa imyaka 25.

Nsabimana kandi yasabiwe guhamwa n’icyaha cyo gutwikira undi inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, agahanishwa gufungwa imyaka 25.

Yasabiwe gufungwa imyaka 25 ku cyaha cyo kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, ndetse agakatirwa gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya 3.000.000 Frw ku cyaha cyo guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangga n’inzego zabigenewe.

Yanasabiwe gufungwa imyaka 25 ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba n’imyaka 15 ku cyaha cyo gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomika kw’iterabwoba.

Umushinjacyaha yavuze ko kuri ibyo byaha byose, bigaragaza ko bigize impurirane mbonezamugambi kuko ibyabaye ari igikorwa kimwe gikubiyemo ibyaha byinshi, kandi byose bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

Yakomeje ati “Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Nsabimana Callixte akaba yari akwiriye guhanishwa igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera, ari cyo igihano cy’igifungo cya burundu, icyakora Ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.”

Umushinjacyaha yasobanuye ko ari icyemezo bafashe kubera ko ubwo Nsabimana yabazwaga guhera mu Bugenzacyaha ndetse anaburana ku ifunguwa n’ifungurwa ry’agateganyo no mu mizi y’urubanza, Nsabimana yemeye ibyaha akuriranyweho, arabyicuza kandi abisabira imbabazi ku bakorewe ibyaha, ubuyobozi bw’igihugu n’umuryango nyarwanda.

Yakomeje ati “Impamvu ya kabiri ni uko ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ndetse anaburana, Nsabimana Callixte yatanze amakuru menshi kandi ayo makuru yafashije mu iperereza, mu ikurikiranacyaha kuri we no ku bandi bafatanyije gukora ibyaha.”

Impamvu ya gatatu ngo ni uko ari ubwa mbere Nsabimana Callixte akurikiranywe mu nkiko, kuko nta makuru yagaragaye ko yaba hari ibindi byaha yakurkiranyweho agakatirwa n’inkiko mu buryo bwa burundu.

Ubushinjacyaha bwanasabye urukiko gutegeka ko indangamunru n’urwandiko rw’inzira by’ibihimbano byatanzwe na Lesotho kuri Nsabimana Callixte binyagwa, kimwe na telefoni eshatu yafatanywe, kuko zikomoka ku bikorwa by’iterabwoba akurikiranyweho.

Iburanisha ryasubitswe kuri uyu wa Gatatu hasabiwe ibihano Nsabimana gusa, rikazakomeza kuri uyu wa Kane hasabirwa ibihano Nsegimana Herman na bagenzi be.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version