Perezida Kagame Yasabye Ubufatanye Mu Gukora Inkingo n’Imiti Bikenewe Muri Afurika

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’igihugu kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe kubona inkingo n’imiti ukenera, nk’uburyo bwafasha mu gukemura ibibazo by’ubuzima haherewe ku cyorezo cya COVID-19.

Ni ijambo yavugiye mu nama nyafurika iteraniye i Kigali, igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ubufatanye bugamije gukorera inkingo muri Afurika.

Yahurije hamwe inzego z’Ubumwe bwa Afurika (AU), Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (Africa CDC), NEPAD n’ubunyamabanga bushinzwe isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.

Perezida Kagame yavuze ko kuva inama ya mbere ku gukorera inkingo muri Afurika yaba mu mezi umunani ashize (muri Mata 2021) hari intambwe zikomeye zatewe.

- Advertisement -

Ubwo bufatanye ngo bwafashije Afurika kudakomeza kuba umugabane urebwaho nyuma y’iyindi, nubwo hakiri akazi kagomba gukorwa.

Yakomeje ati “Ingorane za Afurika mu cyorezo cya COVID-19 zijyanye no kubonera ibipimo ku gihe, ubuvuzi n’inkingo, byagize uruhare mu guhora byibutsa ko dukeneye gukora ibintu ku giti cyacu. Ntabwo ari ikibazo gishya, ariko ikibazo kirebana n’inzego z’ubuzima kiba kijyanye n’ubuzima n’urupfu.”

“Afurika rero igomba kubaka ubushobozi mu gukora ibikoresho n’ubumenyi mu buryo bwihutirwa. Dushobora kandi tugomba kugira icyo dukora gishya mu buryo butandukanye n’ubusanzwe. Kandi iyo mvuze ngo tugomba kwikorera ibintu ku giti cyacu ntabwo bivuze ko dukore twenyine.”

Yavuze ko ubushakashatsi ku nkingo no kuzikora bireba isi yose, bityo ko ari ngombwa gufatanya nka Afurika n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi.

Yakomeje ati “Ibyo ntabwo bisaba amikoro gusa, ahubwo igikomeye kurushaho bisaba icyizere.”

Perezida Kagame yavuze ko imwe mu ntambwe zatewe uhereye ku nama iheruka, harimo gushyirwa mu bikorwa kw’amasezerano ashyiraho Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura imiti, African Medicines Agency.

Yasabye ko iki kigo gishyirwamo imbaraga, kugira ngo gitange umusanzu mu kugenzura imiti n’inkingo.

Byongeye, ngo gukorera inkingo kuri uyu mugabane ni n’amahirwe mu bucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Senegal byageze ku masezerano na BioNTech yo kubaka inganda zikora inkingo mu buryo bwa mRNA mu ntangiro z’umwaka utaha, kandi ngo uretse gukoreshwa mu gukingira Abanyafurika, izo nganda zizafasha mu guhererekanya ubumenyi n’ikoranabuhanga ku banyafurika.

Yavuze ko kubera iki cyorezo gikomeye, hari amahirwe yashyizweho agamije guhindura ibijyanye no gukora imiti kuri uyu mugabane, agomba kubyazwa umusaruro kuko atazahoraho ubuziraherezo.

Ati “Iki ni cyo gihe cyo kugira igikorwa mu buryo bufatika kandi bwihuse, dufatanyije nka Afurika ndetse n’Isi yose.”

Minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Lucien Bussa Tongba wari uhagararariye Perezida Felix Antoine Tshisekedi uyobora AU, yavuze ko Afurika ikomeje gufata ingamba zigamije gukingira COVID-19 Abanyafurika 60% bitarenze umwaka wa 2022.

Yakomeje ati “Kubw’ibyo, Afurika igomba kongera ubushobozi bwo gukora inkingo ikenera, bukava munsi ya 1% uyu munsi bukagera kuri 60% kugeza mu 2040.”

Yanavuze ko icyorezo cya COVID-19 kitagomba gutuma ibihugu byibagirwa ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima nka HIV, ebola, malaria, igituntu, iseru, diyabete (diabète), epatite (hépatite) n’indwara z’umutima.

Yakomeje ati “Tugomba gushora imari ikomeye mu bijyanye n’ubushakashatsi.”

Yavuze ko aribwo buro buzafasha ibihugu bya Afurika guhangana n’ibibazo bihura nabyo, aho nko muri RDC bavumbuye umuti uvura Ebola n’imiti ishobora korohereza abantu banduye COVID.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU, Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko ubufatanye ari bwo buzatuma Afurika ibasha kwikorera no gukwirakwiza 60% by’inkingo ikenera bitarenze umwaka wa 2040.

Monique Nsanzabaganwa

Ibyo ngo bizajyana n’intego z’igihe kigufi za 10% by’inkingo bitarenze umwaka wa 2025 na 20% bitarenze 2030.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version