Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Ghana Hadutse Virusi Yandura Vuba Kandi Yica
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muri Ghana Hadutse Virusi Yandura Vuba Kandi Yica

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2022 5:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ryatangaje ko muri Ghana hari abantu babiri bamaze gihutanwa na Virusi yo mu bwoko bwa Marburg. Iyi ni imwe muri virusi zandura vuba kandi zishobora kwica zizwi kugeza ubu.

Amakuru avuga ko abantu bapfuye ari abo mu Ntara ya Ashanti. Abaganga bavuga ko abapfuye bagaragazaga ibimenyetso byo kuruka, guhitwa no guhinda umuriro.

Rya shami ry’Umuryango w’Abibumbye twavuze haruguru rivuga ko hari abandi bantu 90 bagaragayeho biriya bimenyetso hakaba hari impungenge z’uko nabo baba baranduye iriya virusi.

Marburg ni imwe muri virusi zandura cyane kandi zituma uwanyanduye agira ibimenyetso bigaragara vuba kandi biteye ubwoba.

Iri mu bwoko bumwe na Virusi ya Ebola. Marburg yica 88% by’abo yafashe.

Abaganga kandi bavuga ko umuntu afite ubushobozi bwo kuyanduza mugenzi we binyuze mu gukoranaho.

Ikindi kandi ni uko abahanga bavuga ko abantu bandura iriya virusi binyuze mu guhura n’uducurama.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko hari ingamba ryafashe zo gufasha Ghana guhanana n’iriya ndwara kugira ngo itanduza benshi kuko, nk’uko ribivuga, idakumiriwe bigishoboka, ishobora kurenga ubushobozi bwo kuyibuza kwica abantu bose yafashe.

Ikigo cya Ghana gishinzwe ubuzima cyabujije abaturage b’iki gihugu gusubira mu birombe bya gucukura amabuye y’agaciro kuko muri ibyo birombe ari ho bahurira n’uducurama.

Ghana  ibaye igihugu cya kabiri iriya Virusi igaragayemo guhera umwaka ushize(2021).

Muri  uyu mwaka iriya virusi yagaragaye muri Guinea.

Ahandi yigeze kugaragara ni muri  Uganda, Kenya, Angola, Afurika y’Epfo no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iyi virusi mu mwaka wa 2005 yahitanyee abantu 200 bo mu gihugu cya Angola.

CNN yanditse ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko ibihugu bifite ibyago byinshi byo kugaragaramo iriya virusi byamaze kuburirwa kandi ngo byafashe ingamba.

Ntawamenya niba u Rwanda ruri muri ibyo bihugu!

TAGGED:EbolafeaturedGhanaMarburgUmuryangoVirusi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyaruguru: Fuso Yishe Abantu
Next Article Polisi Y’u Rwanda Iri Guhugurwa K’Ukurinda Ubuziranenge Bw’Ibiribwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?