Muri Ghana Hadutse Virusi Yandura Vuba Kandi Yica

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ryatangaje ko muri Ghana hari abantu babiri bamaze gihutanwa na Virusi yo mu bwoko bwa Marburg. Iyi ni imwe muri virusi zandura vuba kandi zishobora kwica zizwi kugeza ubu.

Amakuru avuga ko abantu bapfuye ari abo mu Ntara ya Ashanti. Abaganga bavuga ko abapfuye bagaragazaga ibimenyetso byo kuruka, guhitwa no guhinda umuriro.

Rya shami ry’Umuryango w’Abibumbye twavuze haruguru rivuga ko hari abandi bantu 90 bagaragayeho biriya bimenyetso hakaba hari impungenge z’uko nabo baba baranduye iriya virusi.

Marburg ni imwe muri virusi zandura cyane kandi zituma uwanyanduye agira ibimenyetso bigaragara vuba kandi biteye ubwoba.

- Advertisement -

Iri mu bwoko bumwe na Virusi ya Ebola. Marburg yica 88% by’abo yafashe.

Abaganga kandi bavuga ko umuntu afite ubushobozi bwo kuyanduza mugenzi we binyuze mu gukoranaho.

Ikindi kandi ni uko abahanga bavuga ko abantu bandura iriya virusi binyuze mu guhura n’uducurama.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko hari ingamba ryafashe zo gufasha Ghana guhanana n’iriya ndwara kugira ngo itanduza benshi kuko, nk’uko ribivuga, idakumiriwe bigishoboka, ishobora kurenga ubushobozi bwo kuyibuza kwica abantu bose yafashe.

Ikigo cya Ghana gishinzwe ubuzima cyabujije abaturage b’iki gihugu gusubira mu birombe bya gucukura amabuye y’agaciro kuko muri ibyo birombe ari ho bahurira n’uducurama.

Ghana  ibaye igihugu cya kabiri iriya Virusi igaragayemo guhera umwaka ushize(2021).

Muri  uyu mwaka iriya virusi yagaragaye muri Guinea.

Ahandi yigeze kugaragara ni muri  Uganda, Kenya, Angola, Afurika y’Epfo no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iyi virusi mu mwaka wa 2005 yahitanyee abantu 200 bo mu gihugu cya Angola.

CNN yanditse ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko ibihugu bifite ibyago byinshi byo kugaragaramo iriya virusi byamaze kuburirwa kandi ngo byafashe ingamba.

Ntawamenya niba u Rwanda ruri muri ibyo bihugu!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version