Muri Israel Bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi

Mu kigo kitiriwe Yitzak Rabin kiri i Tel Aviv muri Israel habereye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu bitabiriye iki gikorwa ni Ambasaderi Ron Adam wahoze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda.

Israel ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda ndetse na Perezida wayo Isaac Herzog ari mu Rwanda mu kwifatanya n’isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bimwe mu buranga amateka ya Israel n’u Rwanda ni uko buri gihugu gituwe n’abaturage bakorewe Jenoside.

Ibi byatumye buri gihugu muri byo gifata ingamba zo guhora giharanira ko abaturage bacyo batazongera gukorerwa Jenoside cyangwa igisa nayo no guteza imbere abaturage kugira ngo habeho guhinyuza abashakaga kubarimbura.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version