Muri ‘Kigali Guma Mu Rugo’ Nacuruzaga Amafi- Amag The Black

Ubwo abatuye Kigali bari barategetswe kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya COVID-19, Umuraperi Amag The Black  yacuruje amafi. Byari uburyo bwo gufasha abantu kubona ibyo bafungura kandi nawe atembere kuko buriya bucuruzi bwari bwemewe.

Kuri we ngo ‘ibindi bikorwa byahagarara ariko igifu cyo ntawagihagarika’.

Amag The Black avuga ko nta kazi gasebetse kabaho ko icyangombwa ari uko  kamwinjiriza amafaranga.

Ibi ni ibintu byamufashije cyane ngo bituma abasha kubaho neza muri Guma mu rugo.

- Advertisement -

Ati “Ingendo cyangwa ibibuga by’indege bizafungwa ariko nta muntu uzafunga igifu niyo mpamvu naje muri ubwo bucuruzi.”

Uyu muhanzi yaboneyeho no kugira inama urubyiruko ndetse n’abahanzi bagenzi be.

Gucuruza amafi  byaramufashije mu gihe cya Guma mu Rugo abona amafaranga yahembwaga n’abo yagemuriraga amafi.

Ati: “Ingendo cyangwa ibibuga by’indege bizafungwa ariko nta muntu uzafunga igifu niyo mpamvu naje muri ubwo bucuruzi.”

Amafi yacuruzaga yayaranguraga ku kiyaga cya Muhazi, uyashaka akayamugezaho iwe.

Gucuruza amafi kandi abifatanya no gukanika firigo z’abaturage bamwitabaje.

Amag The Black ati:“Ibi ni nabyo nshishikariza urubyiruko. Ntibagasuzugure akazi ngo bicare bategereje ako kwicara mu Biro.  Icya mbere ni ugushaka amafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Bamenye ko akazi kose ari akazi. Hari abajya banseka bigize abasongarere ngo ndi gucuruza amafi ariko bamenye ko bintunze ntawe nsaba.”

Hari na Filime yitwa ‘Ibyinyo’ akinira iwe…

Mubyo yakoraga kandi harimo filime nshya yakoze yise  “Ibyinyo” ikaba yaracaga n’ubu igica ku rubuga rwe rwa YouTube.

Iyo filime nshya ayikinira iwe mu rugo kandi abantu bayikinamo bose baba iwe.

Ibi yabikoze mu rwego rwo ‘kwirinda kuva mu rugo bitari ngombwa’ ari nayo mpamvu yakinishije abo babana.

Mu kiganiro twagiranye, yavuze ko iriya  filime igamije kwigisha abakobwa kwirinda gushyira imbere ibyo  ‘gukura ibyinyo’, ikababwira ko burya ikuruta ibindi ari ugukura amaboko mu mufuka bagakora.

Yagize ati: “ Nayise ‘ibyinyo’ ariko ntibivuze ko umuntu wese w’umukobwa azabaho akura ibyinyo ntibinavuze ko umuntu wirukanywe mu kazi azahora ari umushomeri. Mba ngamije kwigisha cyangwa ubukangurambaga kuri icyo kintu.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version