Ikipe y’Al Ahly yo mu Misiri yari ihagarariye Afurika mu gikombe cy’Isi cy’amakipe akina shampiyona z’ibihugu yasezerewe na Bayern Munich yo mu Budage muri ½ itsinzwe ibitego 2-0. Umukino wabereye kuri Al Rayyan Stadium iri muri Qatar.
Umunya Polonye Robert Lewandowski niwe watsindiye Bayern Munich ibitego byombi , icya mbere yagitsinze k’umunota wa 17, igice cyambere kirangira ari igitego kimwe k’ubusa.
Mu gice cya kabiri abakinnyi ba Bayern Munich bakomeje kotsa igitutu izamu rya Al Ahly baza kuyitsinda ikindi gitego. Hari ku munota wa 86 w’igice cya kabiri. Iki nacyo cyatsinzwe na Robert Lewandowski
Rutahizamu Robert Lewandowski niwe uherutse guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi mu mwaka ushize (2019-2020)
Kugira ngo Al Ahly igere ku mukino wa ½ byatewe n’uko yatsinze Al-Duhail Sports Club yo muri Qatar mu cyiciro cya kabiri (FIF Club World Cup Round-2), iyitsinze igitego 1-0, iki gitego kikaba cyaratsinzwe na Al Ahly na Hussein El Shabat ku munota wa 30.
Hari mu mukino wabereye kuri Education City Stadium, tariki 04 Gashyantare 2021.
Ku wa Kane tariki 11, Gashyantare, 2021 nibwo Bayern Munich izahura ku mukino wa nyuma n’ikipe yitwa Tigres yo muri Mexique.
Mbere yawo hazaba undi uzahuza Al Ahly na Palmeiras bahatanira umwanya wa gatatu.
Mu marushana aheruka, igikombe cyatwawe na Liverpool yo mu Bwongereza itsinze Flamengo yo muri Brazil.
Igitego kimwe cyayihesheje[Liverpool] cyatsinzwe na Roberto Firmino.