Muri Kimihurura Abantu Bane Bapfuye, Bikekwa Ko Bazize Inzoga

Mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura haravugwa inkuru mbi y’urupfu rw’abantu bane bivugwa ko bapfuye nyuma yo kunywa inzoga zitwa Umuneza n’indi yitwa Imberabose.

Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo Bwana Regis Mudaheranwa yabwiye Taarifa ko amakuru y’urupfu rw’abo bantu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Avuga ko bariya bantu baguye ahitwa mu Myembe mu Kagari ka Kimihurura mu Murenge wa Kimihurura muri Gasabo.

Amafoto arimo inzoga bivugwa ko ari zo bazize, arerekana ko ziriya nzoga atari iz’ubwoko bumwe.

- Advertisement -
Imwe yitwa Umuneza, indi yitwa Imberabose

Mudaheranwa yirinze kugira byinshi atangaza kucyaba cyishe bariya bantu, avuga ko abo mu Bugenzacyaha ari bo bari burebe neza icyaba cyabiteye nyuma yo gupima imirambo ndetse n’ibikubiye muri ibyo binyobwa.

Mudaheranwa Regis (Photo@KigaliToday)

Twagerageje kuvugisha abakora mu Ishami ry’Itumanaho mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti ngo bagire icyo batubwire niba ibinyobwa bwitwa Umuneza na Imberabose biri ku rutonde rw’ibyemewe kunyobwa n’Abanyarwanda ariko ntibitabye telefoni yabo igendanwa.

Ubuvugizi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nabwo ntibwatwitabye ngo butubwire niba  hari iperereza ryaba ryatangijwe ngo hemenyekane niba biriya burozi bwaba bashyizwe muri biriya binyobwa byahitanye abantu bane icyarimwe.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version