Perezida Wa Somalia Yahagaritse Minisitiri W’Intebe

Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Mohamed yategetse ko Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu witwa Mohamed Hussein Roble ava mu kazi.

Abo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Somalia bavuga ko kiriya cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gufasha iperereza riri kumukorwaho nyuma y’uko aguze isambu ku mahugu binyuze muri ruswa.

Hari abavuga ko impamvu zitangwa n’Ibiro bya Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed ari urwitwazo, ahubwo ko ari kumwigiza ku ruhane kubera kutumvikana ku mikorere y’Inteko ishinga amategeko ya Somalia.

Minisitiri w’Intebe aherutse gushinja Perezida wa Somalia kwivanga mu mikorere y’Inteko ishinga amategeko kandi bisanzwe bizwi ko ntaho biba.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza bitangaza ko Polisi ya Somalia yagose Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ngo ntahirahire abyegera.

Mohamed Hussein Roble

Aba bagabo bombi mu ntangiriro z’uyu mwaka bageze ku masezerano y’uburyo abantu 101 batoranywamo abagize Inteko ishinga amategeko.

Abazatoranywa muri abo 101, nibo bazatoranywamo uzayobora Somalia mu gihe kiri imbere Manda ya Mohamed Abdullahi Mohamed nirangira.

Uyu mwiryane hagati y’abayobozi bakuru muri Somalia ushobora kuzaha urwaho abarwanyi ba Al Shabab bakisuganya bakazakora ishyano mu gihugu.

Guhera mu mwaka wa 1991 Somalia ntiragira amahoro arambye.

Muri uriya mwaka nibwo intambara yo gukuraho umunyagitugu Mohamed Siad Barre yatangiye.

Kurangira kwayo ntikwabuze gusiga Somalia mu bibazo byatumye kugeza n’ubu igihugu kikiri mu mutekano mucye.

Mohamed Siad Barre yategetse Somalia guhera mu mwaka wa 1969 kugeza mu mwaka wa 1991.

Mohamed Siad Barre  yari yarategetse guhera mu mwaka wa 1969 kugeza mu mwaka wa 1991.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version