Muri Kirehe Inka 13 Zapfiriye Rimwe Mu Buryo Bw’Amayobera

Amakuru ava mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe aravuga ko hari inka 13 z’umukecuru witwa  Léoncie Mukansonera zapfiriye rimwe zigeze mu murima w’amasaka.

Bivugwa ko ziriya nka zapfiriye mu murima w’umugabo witwa Célestin.

Byabereye mu Mudugudu witwa Busasamana I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.

Umunyamabanga  nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe witwa Eric Zikama yabwiye Taarifa ko inyinshi muri ziriya nka ari amajigija.

- Advertisement -

Ati: “ Inyinshi ni amajigija kandi zapfuye ejo.”

Eric Zigama

Avuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi ba RAB bagiye ahabereye biriya byago, ubu hakaba barimo gufatwa ibipimo kugira ngo abahanga bapime icyo ziriya nka zaba zazize.

Abajijwe niba hari icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buteganya gufasha uriya mugore, Eric Zigama yavuze ko ubuyobozi buzamufasha kuko nawe ari umuturage wahuye n’ikibazo cyo gupfusha inka by’amanzaganya.

Byabereye mu Murenge wa Mpanga Akagari ka Nasho

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ziriya nka zarozwe cyangwa zazize ikindi kintu.

Hari amakuru yabanje kuvugwa yemeza ko hapfuye inka 15 ariko ubuyobozi ku rwego rw’Akarere bwemeza ko hapfuye inka 13.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version