Muri Miliyoni 562 Z’Abafite MoMo Muri Afurika, 161 Nizo Zikoreshwa Bihoraho-Raporo

Mu nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga uko ikoranabuhanga rigendanwa rihageze ku isi muri iki gihe, hatangarijwe raporo isobanura uko iki kibazo kifashe muri Afurika. Kimwe mu bika byayo kivuga ko mu batuye Afurika bose, abantu miliyoni 562 bafunguye Mobile Money, ariko abayikoresha mu buryo buhoraho ari miliyoni 161 gusa.

Ibi bivuze ko hari abantu babwiwe akamaro k’iyi serivisi barayifunguza ariko babura amikoro atuma babika kuri Mobile Money cyangwa se bakaba baturanye n’abantu bataramenya akamaro kayo k’uburyo kuyikoresha ntacyo byaba bimaze.

Telefoni zigendanwa nicyo gikoresho gifitiye isi akamaro cyane cyane mu bucuruzi kurusha ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Nko mu Bushinwa( ni cyo gihugu gituwe n’abantu benshi ku isi) ni ibintu bike cyane umuntu yakora adakoresheje telefoni.

- Kwmamaza -

Mu kwishyurana, telefoni yabaye igikoresho cy’indashyikirwa.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, abahanga mu by’ikoranabuhanga ry’ubucuruzi babyise Instant Payment Systems( IPS).

Afurika iri kuzamura urwego iriho muri iri koranabuhanga ariko ikibabaje ni uko hari igice cy’abayituye cyasigaye inyuma kandi ari cyo kigizwe n’abantu benshi.

Icyo ni igice kigizwi n’abagore n’abakobwa muri rusange.

Abagore nibo badakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, impamvu zikaba nyinshi harimo ko ari nabo biganjemo abadafite akazi, abatarize, ndetse n’ababa mu miryango itifashije.

Abagabo bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana baruta abagore ho 13%.

Igihugu  cya  mbere kibamo ubusumbane muri uru rwego ni Algeria, bagakurikiraho Maroc ndetse na Nigeria.

Ikibazo gihari kandi ni uko no mu bihugu by’Afurika bituwe cyane n’aho iki kibazo ari kinini.

Ni ko bimeze muri Nigeria, muri Afurika y’Epfo ndetse no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kenya niyo ifite umwihariko kuko abagore b’aho bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana kurusha abandi muri Afurika.

Ibi bituma Kenya iba iya mbere mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba iherereyemo.

Ibituma umugore asigara inyuma muri uru rwego kandi ni byinshi bitewe n’aho yakuriye cyangwa atuye.

Uretse kuba n’ubusanzwe amikoro ye aba ari make ugereranyije n’umugabo, umunyafurikakazi ahura n’ibindi bibazo bishingiye mu mico y’aho atuye imwe imwumvisha ko hari ibyo umukobwa cyangwa umugore ‘muzima’ adakwiye kujyamo.

Imibare ivuga nanone ko abagore batunze telefoni zigendanwa ari bake ugereranyije n’abagabo.

Hari n’abagore benshi batagira comptes muri za Banki izo ari zo zose, amafaranga bakiyatwara ku mweko cyangwa bakayabika mu kimuga.

Muri rusange ariko, Afurika iri gutera intambwe nziza m’ugukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana.

N’ikimenyemenyi ni uko umwaka wa 2020 warangiye uko kwishyurana gufite agaciro ka Miliyari $27.5.

Ahantu ha mbere kuri uyu mugabane hakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura ni muri Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Ikigo kitwa AfricaNenda cyakoze ubushakashatsi twavuze haruguru, kivuga ko kugira ngo abatuye Afurika bose bazungukirwe n’ikoranabuhanga mu kwishyura no kwishyurwa, ari ngombwa ko za Leta zishyiraho Politiki ziha abagore amahirwe yo kwiga, guhanga cyangwa kubona akazi n’ibindi.

Muri rusange, abatuye Afurika bagomba gukora uko bashoboye ikorabuhanga bafite bakaribyaza umusaruro hanyuma iryisumbuyeho rikazaba riza.

Ubwo yatangizaga inama iri kubera mu Rwanda yiga kuri iki kibazo, Perezida Kagame yavuze ko muri rusange Afurika ifite urubyiruko rw’abahanga mu ikoranabuhanga ariko ko bagomba gufashw akubona aho babyariza umusaruro ubuhanga bwabo.

Ibi kandi ngo ni inshingano z’abayobozi n’abakorera ku giti cyabo.

U Rwanda rwo rwashyizeho ikigo kitwa Kigali Innovation City aho abahanga bahurira bagahanga iby’ikoranabuhanga u Rwanda rukeneye mu iterambere ryarwo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version